sangiza abandi

Muhoza Eric yegukanye Isiganwa ry’Umusambi Gravel Race 2026

sangiza abandi

Muhoza Eric ni we wegukanye isiganwa ngarukamwaka ry’amagare rya Umusambi Gravel Race 2026 mu bagabo, ryabaye kuri uyu wa Gatandatu mu turere twa Gicumbi na Burera.

Iri siganwa ryanyuze mu mihanda y’igitaka ikikije igishanga cya Rugezi, aho abakinnyi basiganwaga mu bice bitandukanye by’aka gace hagamijwe kwerekana uruhare rwa siporo mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo.

Umusambi Gravel Race yateguwe ku bufatanye n’Ishyiramwe ryo gusiganwa ku magare FERWACY na Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA), ikaba igamije guhuza ibikorwa bya siporo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, by’umwihariko umusambi uba mu gishanga cyu Rugezi.

Abasiganwa bitabiriye iri rushanwa bagabanyijwe mu byiciro bitandukanye, aho bamwe basiganwe intera ya kilometero 50, abandi bakora kilometero 89. Hari kandi icyiciro cy’abakoresha amagare ya Single Speed, 
bo basiganwe ku ntera ya kilometero 40.

Muri uyu mwaka wa 2026, Muhoza Eric yigaragaje neza mu bagabo, yisonga mu basiganwa maze yegukana umwanya wa mbere w’iri siganwa ngarukamwaka.

Uretse guhatanira intsinzi, iri rushanwa ryabaye n’umwanya wo gukomeza gukangurira abitabiriye n’abatuye hafi ya Rugezi kugira uruhare mu kurengera ibidukikije no kubungabunga ibinyabuzima byihariye biboneka muri aka gace.

Photos:

[fluentform id="3"]