sangiza abandi

MINEDUC yiseguye ku makosa yatumye Uwamariya atitabira ibirori byo gutanga ibihembo

sangiza abandi

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyize umucyo ku kibazo cy’umunyeshuri witwa Uwamariya Leontine, wabaye uwa mbere mu bizamini bya leta mu cyiciro cy’ibanze cy’amashuri yisumbuye Tronc Commun ariko ntabashe kwitabira ibirori byo gutangaza amanota

Ku wa 20 Kanama 2026 ni bwo Minisiteri y’Uburezi na Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) byatangaje ku mugaragaro amanota y’ibizamini bya leta mu byiciro bibiri harimo igisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

Uwamariya Leontine wigaga mu ishuri ryisumbuye rya ISF Nyamasheke yabaye uwa mbere n’amanota 98,7%, aho yanganyije na Musonga Isimbi Orah wigaga muri Fawe Girls’ School.

Ibihembo byaratanzwe ariko Uwamariya ntiyaboneka ngo ahembwe nk’abandi ndetse nyuma bimaze gutangwa, hatangiye gucicikana amakuru avuga ko ababyeyi ba Uwamariya batigeze bahamagarwa ngo bamenyeshwe ko ari mu bazahabwa ibihembo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko kuba uyu munyeshuri atagaragaye muri ibyo birori byatewe n’ikibazo cyabaye mu gihe cyo kumushaka no kuvugana n’umuryango we.

Irere Claudette yasobanuriye RBA ko ishuri ISF Nyamasheke uyu munyeshuri yigagaho ryari ryaranditse nabi nimero ya telefoni y’umubyeyi we muri sisiteme ya SDMS ndetse ubwo ababaye aba mbere bahamagarwa Uwamariya nawe yahamagawe kimwe n’abandi kuri nimero yatanzwe ariko kuko yari yanditse nabi hakitaba undi muntu.

Yavuze ko mu gihe cyo guhamagara abanyeshuri bose bahamagawe hanyuma kuri Uwamariya hitaba undi muntu utari umubyeyi we, ariko akabwira abamuhamagaye ko azaza.

Ati “Bose barabahamagara, byumvikane Leontine ni we wari ku mwanya wa mbere. Babanza guhamagara nimero imwe, ntiyari iriho nk’uko twabivuze. Bahamagara iya kabiri, yitabwa n’undi muntu.”

Yakomeje ati “Aravuga ati azaza. Ahamagara n’abandi bose bakurikiraho. Ku munsi nyirizina rero, ku itariki ya 20, barongera barahamagara habura igihe gito ngo umuhango nyirizina utangire, na none wa muntu aritaba, aravuga ati ‘Simpari’, ndumva yaravuze ko ari i Karongi, ati ‘Ntabwo tubasha kuza’.

Minisitiri Irere kandi yavuze ko abatangaje ko Uwamariya ataritabiriye igikorwa nyirizina ku munsi cyateganyirijweho byatewe n’amanyanga yageragejwe yo kutamuha ibihembo bye, avuga ko ibyo ari ibinyoma bidafite ishingiro.

Ati “Iyi haba harimo umugambi mubi no kudashaka ko ahabwa ibye, n’izina nta wari kwirirwa arivuga ariko izina ryo bararivuze.”

Yavuze ko ntagikuba cyacitse kuko atari ubwa mbere umunyeshuri aza mu bagize amanota ya mbere mu bizamini bya Leta ariko ntaboneke mu gikorwa cyo gutanga ibihembo.

Ati “Ibi ni ibintu rwose bisanzwe. Ntabwo ari ikintu kidasanzwe kibaho. Iyo rero umwana atabonetse, ibyo agenewe byose turabibika, icyo tudasiba gukora ni uko tudashobora kureka kuvuga izina rye.”

Irere Cloudette yasabye imbabazi ku byabaye, ashimangira ko abana bakwiye guhabwa umwanya wo  kwishimira intsinzi bagezeho, cyane cyane iyo bakoze neza mu masomo yabo.

Yagize ati: Mureke abana babe abana, bishimire intsinzi bagize.”

Ku mugoroba wo ku wa 21 Kanama 2026 nibwo Uwamariya yashyikirijwe ibihembo bye na Minisitiri, Irere Claudette, wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr. Bahati Bernard.

Uwamariya kandi yahawe gukomereza amashuri muri Rwanda Coding Academy, riherereye mu Karere ka Nyabihu ryibanda ku ikoranabuhanga.

Nyuma yo guhabwa ibihembo bye yavuze ko yishimiye kuba yarahawe ishuri yifuzaga rya Rwanda coding Academy kuko rizamufasha gukabya inzozi ze zo kuba inzobere mu ikoranabuhanga ndetse ko bizamuha umuhate wo kugera no ku bindi birenze ibyo yagezeho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yiseguye ku makosa yatumye Uwamariya Leontine wahize abandi muri Tronc Commun atitabira ibirori byo gutanga ibuhembo

Photos:

[fluentform id="3"]