sangiza abandi

Abarimu bigisha mu mashuri abanza bafite A2 bahawe igihe ntarengwa cyo kwiga Kaminuza

sangiza abandi

Nyuma y’uko Minisiteri y’uburezi ishyizeho gahunda y’uko abiga mu mashuri nderabarezi (TTC) bazajya biga imyaka 5 bakarangiza bafite impamyabumenyi ya A1, abasanzwe bigisha mu mashuri abanza bize ayisumbuye gusa (A2) basabwe kuba muri iyo myaka baramaze kuzamura urwego rw’amashuri.

Guhera muri uyu mwaka w’amashuri wa 2026/27 ni bwo iyi gahunda nshya izatangira gukurikizwa, aho abahawe kwiga mu mashuri abategura kuzavamo abarezi bagiye kwiga imyaka 5 aho kuba itatu nk’uko bisanzwe, ariko bakazasoza bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1).

Ibi bivuze ko nyuma y’iyo myaka 5 nta mwarimu uzaba yemerewe kwigisha mu mashuri abanza adafite iyo mpamyabumenyi, ndetse n’abasanzwe bafite A2 basabwa kuba muri iyo myaka baramaze kwiga bashaka indi mpamyabumenyi yisumbuye.

Bamwe mu barezi bavuga ko nubwo iyi gahunda ari nziza ariko kwiga na byo bisaba ubushobozi bwisumbuye, ibyo bagaragaza nk’inzitizi  bagifite kugeza ubu.

Dukuzimana Aline wigisha kuri E.P Taba yagize ati “Nubwo harimo igihe cyo kwitegura ariko nanone abenshi ntabwo ubushobozi byoroshye guhita babubona. Ariko bishobotse mwarimu yafashwa ku bijyanye n’ubushobozi bwaba ubw’igihe cyo kwiga n’ubw’amafaranga, akabasha kwiga.”

Ntawinanirwa Jean Bosco we avuga ko umushahara wa mwarimu wo mu mashuri abanza, bigoye kuba wabikaho avamo amafaranga y’ishuri yishyura kaminuza. Ati “Kuba baratwongeje ni byiza, ariko bitewe n’aho ubuzima bugeze ariya mafaranga ni macye cyane.”

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere claudette avuga ko leta izakomeza gutanga ubufasha ku bafite ubushobozi buke ariko bitavuze ko ari bose bafashwa bityo ko ab’inkwakuzi bagakwiye gutangira gushaka uburyo bwo kwiga hakiri kare.

Yagize ati “Ni yo mpamvu twashyizeho imyaka itanu. Hari abo tuzafasha nk’uko dusanzwe tubikora, hari n’abazakomeza na bo bakiga. Igihe twashyizeho nikirangira, yaba umwarimu mushya agomba kuba afite A1, yaba uri mu kazi agomba kuba afite A1, utayifite ubwo tuzamubwira tuti banza ugende uyibone.”

Impuguke mu burezi zivuga ko ubufatanye bw’inzego z’uburezi n’abarimu mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kuzamura urwego rw’amashuri y’abarimu bizagira uruhare mu guteza imbere ireme ry’uburezi.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko izi mpinduka zikomeje gukorwa mu burezi bw’u Rwanda zigamije kuzamura ireme ry’uburezi bw’abanyeshuri no kubategura neza kwinjira mu mwuga wo kwigisha.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]