sangiza abandi

“Iyo tutabicunze neza tuba turimo kurera abazaduhemukira” – Minisitiri Utumatwishima

sangiza abandi


Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah, yasabye Abanyarwanda kongera gushyira imbaraga mu kubaka umuryango ukomeye no guteza imbere uburezi, avuga ko ari byo bizafasha igihugu kurera urubyiruko rufite ubuzima bwiza kandi rutajyanwa mu biyobyabwenge.

Ibi yabigarutseho ku wa 23 Kanama 2026, ubwo hasozwaga ihuriro rya 23 ry’urubyiruko Gatolika ku rwego rw’igihugu ryabereye muri Diyoseze Gatolika ya Byumba, ryari ryatangiye kuva ku wa 19 Kanama.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko hakenewe kongera kwibanda ku muryango, cyane cyane ku mibanire y’abashakanye, kugira ngo hubakwe imiryango ibereye kurererwamo abana bafite indangagaciro n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko.

Minisitiri yavuze ko umuryango ukomeye ari wo shingiro ry’urubyiruko rukomeye, bityo ko ababyeyi, Kiliziya n’abandi bafatanyabikorwa bakwiye kongera imbaraga mu gutoza no kurera abana.

Yanakomoje ku kibazo cyo kutitabira no kudasoza amashuri, asaba ko hakongerwa ubufatanye hagati y’ababyeyi, abayobozi n’abapadiri kugira ngo abana bajye mu ishuri, barirangize kandi bakomeze mu byiciro bikurikiraho.

Ati: “Turashaka ko n’abapadiri turi kumwe twasubira muri paruwasi zacu tukareba niba umurimo wo kwigisha Abanyarwanda bakamenya gusoma no kwandika abakiri bato bakajya muri pirimeri, tukamenya ko bayirangije; abagomba kujya segonderi bakayiga.”

Yasabye ababyeyi kutarebera ikibazo cy’uburezi, ahubwo bagafata iya mbere mu gufasha abana gukomeza amashuri no gukurikirana imyigire yabo.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ikibazo cyo guta ishuri gikwiye gufatwa nk’ikibazo gikomeye, kuko urubyiruko rutabonye uburezi buhagije rushobora guhura n’ibindi bibazo birimo ibiyobyabwenge n’imyitwarire ibangamira ejo hazaza harwo.

Yatanze urugero ku rubyiruko ruba mu bigo ngororamuco, avuga ko hari umubare munini warangirije ku mashuri abanza gusa.

Ati: “Iyo ugiye n’i Wawa, mirongo inani ku ijana bize primaire gusa. Ni ukuvuga ikibazo cy’uburezi ni ingenzi. Iyo tutabicunze neza abo bajene bakava mu ishuri, tuba turimo kurera abazaduhemukira.”

Yashimangiye ko gukumira ibibazo by’urubyiruko bitagomba gutangirira aho rumaze kugera mu bibazo, ahubwo ko bikwiye gutangirira mu muryango no ku ishuri, aho umwana ahabwa uburere n’ubumenyi bimufasha kugira ejo hazaza heza.

Minisitiri yasabye ko hakomeza gushimangirwa gahunda zo gutoza no kurera umwana w’Umunyarwanda, hagamijwe kumurinda ibiyobyabwenge no kumufasha kugira ubuzima bwiza.

Ati: “Bisaba rero ngo tunoze ikintu kijyanye n’uburezi, twifuza ko twakomeza no gutoza kurera mu by’ukuri dufatanya gutoza inzira nziza umwana w’umunyarwanda wirinze bya biyobyabwenge akagira ubuzima bwiza.”

Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika ku rwego rw’Igihugu ni umwanya wo kungurana ibitekerezo ku bibazo bireba urubyiruko, uruhare rw’umuryango ndetse n’uburyo inzego zitandukanye, Kiliziya n’ababyeyi bakomeza gufatanya mu kurera urubyiruko rushoboye kandi rufite indangagaciro.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]