sangiza abandi

Miss Kayumba Darina yahishuye ko yakoze filime ivuga kuri Perezida Kagame 

sangiza abandi

Miss Kayumba Darina, wamenyekanye cyane ubwo yabaga igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022, akaba kuri ubu yarinjije mu ruganda rw’ubuhanzi content creator, yashimiye Perezida Paul Kagame ku buyobozi n’icyerekezo u Rwanda rukomeje kugira.

Darina yavuze ko nk’umwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda bakora mu mwuga wo guhanga udushya, yishimira impinduka u Rwanda rukomeje kugeraho ndetse n’amahirwe urubyiruko ruhabwa yo kugira uruhare mu kubaka igihugu no kuvuga inkuru zacyo.

Yagize ati: Nk’umu content creator w’Umunyarwandakazi, ndashimira cyane ubuyobozi bwanyu n’impinduka u Rwanda rukomeje kugira. Nk’urubyiruko rukora mu bijyanye no guhanga udushya, duterwa imbaraga n’icyerekezo igihugu cyacu kirimo. Turashimira amahirwe duhabwa yo gutanga umusanzu, kuvuga inkuru zacu no kuba igice cy’ejo hazaza h’u Rwanda.”

Darina kandi yatangaje ko yakoze filime ngufi ivuga kuri Perezida Kagame ndetse ko yarangiye ikaba izasohoka mu minsi iri imbere amusaba ko yazayireba.

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yamubwiye ko ayitegereje ndetse amubwira ko azayireba.

Miss Kayumba yasoje ashimira Perezida Kagame, agaragaza ko urubyiruko rukora mu bijyanye no guhanga udushya rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.

Kayumba Darina yegukanye ikamba ry’Igisonga cya kabiri cya Nshuti Muheto Divine wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022.

Perezida Kagame yemereye Miss Kayumba ko azareba filime yamukozeho

Photos:

[fluentform id="3"]