Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo itangwa ry’impushya nshya ku batanga serivisi z’imari batakira amafaranga abitswa, batanga inguzanyo.
Utanga serivisi z’imari utakira amafaranga abitswa ni ikigo cyangwa umuntu wemerewe gutanga inguzanyo gusa akoresheje ubushobozi bwe cyangwa ubw’ikigo cye, ariko atemerewe gufata cyangwa kubitsa amafaranga y’abaturage.
Ibi bikorwa bigenzurwa na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) hifashishijwe amabwiriza agenga amasosiyete n’abikorera batanga inguzanyo.
Mu itangazo BNR yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kanama 2026, yavuze ko gutanga impushya nshya ku batanga izo serivisi, byahagaritswe mu gihe cy’amezi atandatu guhera kuri iyo tariki itangazo ryasohokeyeho.
Yagize iti “Iki cyemezo kiri mu ngamba zinyuranye n’inshingano za BNR zo kubaka urwego rw’imari rutajegajega, kugira ngo ibanze isuzume neza uburyo bwo gutanga no gucunga imitangire ya serivisi z’imari zifite ireme kandi mu buryo burambye.”
Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku ngingo ya 41 y’Amabwiriza nº 96/2026 [614] yo ku wa 07 Nyakanga 2026 agenga abatanga serivisi z’imari batakira amafaranga abitswa,
Iri hagarikwa ry’agateganyo ryo gutanga impushya nshya, rigamije guha BNR umwanya wo kongerera ubushobozi abatanga serivisi z’imari batakira amafaranga abitswa batanga inguzanyo, by’umwihariko mu bijyanye n’imikorere, ubunyamwuga no kubahiriza ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza.
BNR yavuze ko iki cyemezo kireba ubusabe bushya bwose bw’abifuza guhabwa impushya zo gukora nk’abatanga serivisi z’imari batakira amafaranga abitswa batanga inguzanyo.
Iti “Ubusabe bwamaze gutangwa mbere y’uko iigihe cyashyizweho gitangira gukurikizwa, ndetse n’ibigo bisanzwe bifite impushya zibemerera, gukora ntibirebwa n’iki cyemezo cyafashwe.”
Ibigo bisanzwe bifite impushya bizakomeza gukora bikorwa byabyo nk’uko bisanzwe hubahirizwa ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza abigenga.
𝐈𝐭𝐚𝐧𝐠𝐚𝐳𝐨: Banki Nkuru y’u #Rwanda iramenyesha abaturage ko hashyizweho ihagarikwa ry’amezi atandatu ryo gutanga impushya nshya ku batanga serivisi z’imari batakira amafaranga abitswa, batanga inguzanyo.
— Central Bank of Rwanda (@CentralBankRw) August 24, 2026
Soma Birambuye.⤵️#BNREngage#KnowYourCentralBank pic.twitter.com/IK6ApHZouK








