Perezida Paul Kagame yavuze ntakibazo na kimwe ko u Rwanda rwigeze ruhura nacyo kuva rwatangira korohereza Abanyafurika kwinjira no gusohoka mu gihugu nta Visa basabwe , ahubwo ko rwabonye inyungu nyinshi, ari na byo ruhamagarira ibindi bihugu bya Afurika kwigana.
Ibi Perezida Paul Kagame yabigarutseho ku wa 24 Kanama 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ubwo yasubizaga ku kibazo cy’uburyo u Rwanda rubona koroshya urujya n’uruza rw’abantu hagati y’ibihugu bya Afurika n’umusaruro bitanga.
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rukomeza gukora ibyo rubona ko ari byiza kuri rwo no ku mugabane wa Afurika, ariko ko rudashobora gutegeka ibindi bihugu gukurikiza ibyo rukora.
Mu biganiro bitandukanye u Rwanda rumaze kugirana n’abayobozi bo mu bihugu bya Afurika ku bijyanye no gukuraho Visa no koroshya urujya n’uruza ku mipaka, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rubagezaho ubunararibonye bwarwo.
Ati: “Ntabwo twahuye n’ibibazo bikomeye mu korohereza abantu kwambuka umupaka wacu, abinjira cyangwa abasohoka. Icyo twabonye ni inyungu gusa.”
Perezida Kagame yavuze ko umuntu ashobora kuza mu Rwanda, agakora ibyo ashaka, akagenda igihe ashakiye ndetse akagaruka igihe abishakiye.
Yavuze ko iyo aya mahirwe agera ku bantu ibihumbi cyangwa miliyoni ku mugabane wa Afurika, inyungu ku Banyafurika zaba nyinshi cyane.
Ati” U Rwanda rufite inshingano zo gutanga urugero no gusangiza abandi ibyo rwabonye, ariko buri gihugu kikihitiramo niba na cyo cyifuza gukurikiza uwo murongo.
U Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa politiki yorohereza Abanyafurika ingendo mu gihugu, aho abaturage b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bemerewe kwinjira no kuguma mu Rwanda iminsi igera kuri 30 nta Visa.
Perezida Kagame kandi yavuze ko mu gihe u Rwanda rutanga urugero rw’ibyo rwabonye, ibindi bihugu ari byo bigomba kwihitiramo niba na byo bishaka gukurikiza uwo murongo








