Perezida Paul Kagame yavuze ko abakoresha abakozi ariko ntibabishyure cyangwa bagatinza imishahara yabo bakwiye kubazwa inshingano, ashimangira ko bidakwiye ko umuntu akoresha undi ariko ntamuhembere ibyo yamukoreye.
Iki kibazo cyagarutsweho kuri uyu wa 24 Kanama 2024 mu kiganiro Perezida Kgame yagiranye n’abanyamakuru.
Muri iki kiganiro hagaragajwe ko mu gihe abakozi ba Leta bafite amategeko abarengera mu kazi, ariko hari abakozi b’ibigo byigenga barangiza imirimo yabo ntibahembwe cyangwa bakishyurwa batinze.
Yabajije niba inzego zishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko y’umurimo zakongera imbaraga ku buryo abakozi bo mu bigo byigenga barindwa mu gihe habayeho kutishyurwa cyangwa gutinda kubona imishahara.
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cyo gukoresha umuntu ariko ntumwishyure atari cyo, ashimangira ko abakoresha abakozi bagomba kubazwa inshingano mu gihe batubahirije ibyo biyemeje.
Ati: “Icyo kibazo kirumvikana, bizakemuka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Perezida Kagame kandi yashimangiye ko hakenewe kubazwa inshingano ku bantu bakoresha abandi ariko ntibabishyure, bityo ikibazo cy’imishahara itangwa nabi cyangwa itinze kikaba atari ikibazo cy’umukozi gusa, ahubwo kikaba n’ikibazo cy’umukoresha ugomba kuryozwa ayo makosa.
Ibi kandi bijyana n’ikibazo cy’imishahara itajyanye n’aho ibiciro ku masoko bigeze aho abantu benshi bamaze igihe basaba ko hashyirwaho umushahara shingiro ujyanye n’aho ibiciro bigeze.
Umushara fatizo uriho mu Rwanda washyizweho mu 1974, ungana n’amafaranga 100 Frw ku munsi kuri buri wese ukorera abandi.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yatangaje ko ikibazo cy’umushahara fatizo kigomba gutekerezwa mu bushishozi kuko ushobora gushyirwaho ugasunikira benshi mu bushomeri butewe n’uko abakoresha batabona umusaruro uhagije utuma babona ubushobozi bwo kugumana abakozi bose bafite
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ubu yashyize ingufu mu kuganira n’abashyira mu bikorwa imishinga yayo ku buryo amafaranga bashyize mu biciro bazahemba abakozi ba nyakabyizi bazajya bayabaha koko aho kubaha make nk’uko hamwe bikorwa.









