sangiza abandi

King James yateguje abatuye USA na Canada ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

sangiza abandi

Umuhanzi Nyarwanda Ruhumuriza James uzwi nka King James akomeje urugendo rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, aho nyuma yo gutangirira ibi birori mu Rwanda, ubu ibikorwa bye yabikomereje ku rwego mpuzamahanga.

Mu ntangiriro za Kanama 2026, King James yakoze ibitaramo bibiri by’amateka byabereye muri BK Arena, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze atangiye umuziki.

Ibi bitaramo byakurikiwe n’urugendo rwo mu Burayi, aho yataramiye i Brussels mu Bubiligi ku wa 22 Kanama, ndetse bikaba bizakomereza i Bremen mu Budage ku wa 29 Kanama.

Nyuma y’u Rwanda n’u Burayi, King James yahishuye ko urugendo rwe ruzakomereza muri America y’amajyepfo na Canada mu mezi y’Ugushyingo n’Ukuboza 2026.

Mu butumwa yashyize hanze, King James yagize ati: “Amerca y’Amadjepfo mwiteguye kunyakira mu Gushyingo n’Ukuboza .”

Ibi byatumye abakunzi be baba muri America y’Amajyepfo  batangira gutegereza kumenya imijyi n’amatariki nyirizina azabataramiramo.

Urugendo rwa “20 Years of King James” rugaragaza uburyo uyu muhanzi ashaka kwizihiza imyaka 20 ishize mu muziki ahuza abafana bo mu Rwanda, abo muri diaspora ndetse n’abandi bakunzi b’umuziki we ku isi.

Nubwo hataratangazwa  amatariki nyirizina, abatuye Amerika na Canada bategujwe kwakira King James wigaruriye imitima y’abakunda injyana ya RnB.

Photos:

[fluentform id="3"]