Thabo Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo yashimiye Perezida Paul Kagame na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bashinze Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere rya Africa school Governance ASG, avuga ko rizagirira akamaro umugabane wa Afurika.
Mbeki yabigarutseho kuri uyu wa 25 Kanama 2026 mu Nama Nyafurika ku guhindura imyumvire iganisha ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika n’abawutuye, izwi nka ‘The Africa Mindset Reset Forum 2026.’
Iyi Nama y’iminsi iri kubera muri Kigali Convention Centre, yateguwe n’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (ASG), aho yitabiriwe n’abasaga 6000 baturutse muri Afurika no hanze yayo ndetse 80% by’abayitabiriye ari urubyiruko.
Thabo Mbeki yashimiye Perezida Kagame ku gitekerezo cyiza yagize cyo gushinga ASG avuga ko iri shuri rizafasha urubyiruko rwa Afurika.
Yagize ati ”Ndashimira Perezida Paul Kagame ku kuba yaragize uruhare mu gutangiza iri shuri byatumye urubyiruko rw’Afurika rugira uruhari mu mu miyoborere n’ahazaza h’umugabane wa Afurika”
Africa Mindset Reset Forum, ni urubuga ruhuza Afurika rugamije guteza imbere imitekerereze n’imiyoborere y’afurika, inzego n’umuco wo gushyira mu bikorwa ingamba zikenewe kugira ngo umugabane ushobore kugera ku ntego zawo z’iterambere.
Muri iyi nama Perezida Kagame yavuze ko Afurika imaze gutera imbere ugereranyije n’uko yari imeze mu myaka 50 ishize, ariko ko hakiri icyuho hagati y’ibyo ifite n’ibyo ishobora kugeraho.
Ati: “Afurika y’uyu munsi si yo Afurika yariho mu myaka 50 ishize. Afurika imaze gutera imbere cyane mu bintu byinshi, nubwo hari aho twagize intege nke cyangwa tukananirwa.”
ASG ni ishuri ryashibutse ku muryango African School of Governance Foundation washinzwe hubakiye ku bitekerezo bya Perezida Paul Kagame na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.
Ritanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n’imiyoborere, hahugurwa urubyiruko kugira ngo rugire uruhare mu guteza imbere Afurika.










