sangiza abandi

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gukora amahitamo ashobora no gukiza ubuzima bw’abandi 

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yavuze ko rimwe mu masomo y’ingenzi yakuye mu buzima ari uko umuntu agomba kugira intego y’ubuzima bwe, agafata amahitamo ashobora kugira ingaruka ku bandi, kandi akayarwanirira nubwo yaba ahura n’ibigeragezo bimukoma mu nkokora.

Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa 25 Kanama 2026 mu Nama Nyafurika ku guhindura imyumvire iganisha ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika n’abawutuye, izwi nka ‘The Africa Mindset Reset Forum 2026.’

Ni inama y’iminsi ibiri yateguwe n’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere African School of Governance, (ASG) ryashinzwe na Perezida Paul Kagame na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Iyi nama yitabiriwe n’abasaga 6000 ariko umubare minini w’abo ni urubyiruko aho rungana na 80%.

Perezida Kagame yabajijwe ubwo yari mu myaka 20 na 30 amasomo yakuye mu guhindura imitekerereze yamufashije mu iterambere no kugera ku ntego yari yariyemeje kugeraho. 

Mu gusubiza Perezida Kagame yavuze ko ubwo yari akiri muto yanyuze mu buzima bugoye, cyane cyane ubwo kuba impunzi akiri muto, ariko ko ibyo byamufashije kugira ubushake bwo kwanga kwemera ko ubwo buzima ari bwo agomba kubamo iteka. 

Yavuze ko we n’abandi bari bahuje ikibazo bahisemo kurwanya iyo mibereho no kugerageza kubaka ubuzima bifuzaga, nubwo bari bazi ko bashobora no kuhasiga amagara.

Yagize ati” Amahitamo nk’ayo yasabaga ubutwari n’ibitambo. Twari dufite amahitamo abiri: kwemera gukomeza kubaho muri ubwo buzima bugoye, cyangwa tukarwanya ibyo tutemeraga”. 

Yagaragaje kandi ko nyuma yo gufata amahitamo akomeye hari benshi batabashije kugera bku byo barwaniye ariko ko umuntu aba agomba kumva ko afite inshingano zo gukora ibishoboka byose kugira ngo abandi butumva ko yahemukiye intego bari biyemeje.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugira intego, gufata amahitamo, kwemera ko bashobora gutsindwa cyangwa guhomba, ariko ntibacike intege. Yabibukije kandi ko ibyo umuntu ahitamo bitagomba kurangirira ku buzima bwe gusa, ahubwo bikwiye kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abandi.

Yagize ati “ Hari n’ikindi kintu gikomeye kijyana n’ayo mahitamo. Iyo umuntu amaze gufata ibyemezo bikomeye no gushyira ubuzima bwe mu kaga kugira ngo ahindure icyerekezo, ashobora kwibaza ati: “Niba narafashe ibi byemezo kugira ngo ubuzima bwanjye buhinduke, ese sinshobora kuba ari njye uzagira uruhare mu gutuma abantu bumva ko ibyo nakoze icyo gihe byabaye ubusa?”

Yashimangiye ko umuntu agomba gukora uko ashoboye kugira ngo ibyo akora bitazatuma abantu bumva ko yatsinzwe mu mahitamo yakoze.

Perezida Kagame yavuze ko iri ari isomo ku mugabane wa Afurika, ashimangira ko ibihugu by’Afurika bikwiye gukorera hamwe kuko ubufatanye ari bwo bushobora gutuma amahitamo yabo agirira akamaro abaturage benshi.

Perezida Kagame kandi yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari igice cy’amateka maremare y’ibibazo byatangiye mu myaka ya za 1960, ubwo we n’umuryango we bahungiraga muri Uganda. 

Yavuze ko ayo mateka atabaye impamvu yo kwiheba, ahubwo ko yabahaye ubutwari bwo kubaka ubuzima bw’ejo hazaza heza.

Perezida Kagame yahaye ubutumwa urubyiruko arugaragariza ko gutsindwa cyangwa gusitara atari iherezo ry’ubuzima, ahubwo ko icy’ingenzi ari ugukomeza inzira umuntu yiyemeje no gukura amasomo mu byo anyuzemo.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gukora amahitamo ashobora no gukiza ubuzima bw’abandi

Photos:

[fluentform id="3"]