Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ifite ibikenewe hafi ya byose kugira ngo itere imbere, ariko ko hakenewe impinduka zikomeye mu mitekerereze, imyitwarire n’uburyo abayituye bakora, kugira ngo umugabane ugere ku ntego wihaye.
Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 25 Kanama 2026 mu Nama Nyafurika ku guhindura imyumvire iganisha ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika n’abawutuye, izwi nka ‘The Africa Mindset Reset Forum 2026.’
Ni inama ibaye ku nshuro ya mbere yitabiriwe n’abasaga 6000, yateguwe n’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere African School of Governance, (ASG) ryashinzwe na Perezida Paul Kagame na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.
Perezida Kagame yabajijwe impinduka zijyanye n’imitekerereze Afurika ikeneye muri iki gihe, ndetse n’uruhare rwa ASG mu gufasha uyu mugabane kubona abayobozi n’ibitekerezo bishya.
Yavuze ko Afurika imaze gutera imbere ugereranyije n’uko yari imeze mu myaka 50 ishize, ariko ko hakiri icyuho hagati y’ibyo ifite n’ibyo ishobora kugeraho.
Ati: “Afurika y’uyu munsi si yo Afurika yariho mu myaka 50 ishize. Afurika imaze gutera imbere cyane mu bintu byinshi, nubwo hari aho twagize intege nke cyangwa tukananirwa.”
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye atari ukubura ubushobozi, ahubwo ko Afurika igomba kumenya impamvu idakoresha neza ibyo ifite kugira ngo igere ku iterambere yifuza.
Ati: “Afurika ifite abantu, ifite umutungo, kandi ifite amateka yagakwiye kuba yaraduhaye amasomo menshi. Kuki tutagira Afurika dushaka?”
Perezida Kagame yavuze ko hashize imyaka myinshi Abanyafurika baganira ku bibazo by’umugabane wabo ndetse bakagaragaza n’uburyo byakemuka, ariko hakaba hakiri ikibazo cyo gushyira ibyo bitekerezo mu bikorwa, yibaza impamvu Afurika itagera ku byo yifuza kandi ifite byinshi bikenewe kugira ngo ibigereho.
Ati: “Imvugo igira iti ‘Afurika dushaka’ imaze kuvugwa inshuro nyinshi. Ni byo, hari Afurika dushaka. Ariko niba dufite byinshi bikenewe kugira ngo tuyigereho, kuki tutagira Afurika dushaka?”
Kuri Perezida Kagame, ibi bigaragaza ko hari ibintu Afurika ikwiye kumenya no gukemura mu buryo butaziguye, aho gukomeza kubiganiraho gusa avuga ko bidahagije kumenya ibibazo Afurika ifite n’ibisubizo bishoboka, ahubwo ko hakenewe guhuza ibyo abayobozi n’abaturage bavuga n’ibikorwa bakora.
Ati: “Ibyo tuvuga, ibyo dushaka n’ibyo dukora bigomba kujyana. Ni bwo tuzashobora kubona ibisubizo n’umusaruro twifuza.”
Perezida Kagame yavuze ko ASG itagomba kuba ishuri ritanga ubumenyi gusa, ahubwo ko rikwiye no kuba umwanya wo gufasha Abanyafurika kwisuzuma, gukora ubushakashatsi no gushaka ibisubizo by’ibibazo by’umugabane.
Ati: “Tugomba guhindura umugabane wacu. Ariko ntituzawuhindura tutabanje guhindura imyitwarire yacu, uburyo dukora ibintu n’imyifatire yacu.”
Yavuze ko iri shuri rizafasha gutanga ubumenyi no guteza imbere ibiganiro n’ubushakashatsi, ariko ko icy’ingenzi ari uko ubwo bumenyi bwakoreshwa mu guhindura ibikorwa.
Ati: “Hari akazi gakomeye kari imbere yacu, ariko karashoboka.”
Perezida Kagame yanenze imyumvire yo kuba Abanyafurika bakunze kureba hanze y’umugabane wabo nk’aho ari ho honyine hari ubushobozi n’ibikorwa by’indashyikirwa, agaragaza ko Afurika ikwiye kubaka umuco wo kwiyigiraho hagati yayo no guha agaciro abaturage bayo.
Ati: “Kuki tudakora ibintu byatuma natwe ubwacu dutangira kwishimi no kwigiraho hagati yacu nk’Abanyafurika?”
Yongeyeho ko hari Abanyafurika bafite ubushobozi bwo gukora ibintu byiza, bityo ko abandi bakwiye kubigiraho aho guhora bategeye amaboko abo hanze y’umugabane.
Perezida Kagame yavuze ko iyo myumvire yo guhora Aabanyafurika bishimira iby’abandi bagezeho ishobora gutuma Umugabane wa Afurika ukomeza kuba mu mwanya wo gukurikiza ibyo abandi bayitegeka.
Ati: “Iyo myumvire yo guhora tureba abandi no kubashimira cyane ni yo ituma tugera aho duhinduka abantu bahora bakurikiza amategeko n’amabwiriza abandi baduhaye.”
Yasoje ashimangira ko Afurika ikeneye guhindura imitekerereze ikayihuza n’ibikorwa, kugira ngo ibyo ivuga ko ishaka kugeraho bitaguma mu mvugo gusa, ahubwo bigaragarire mu bikorwa no mu musaruro kandi ugaragara.











