sangiza abandi

U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 278 Frw 

sangiza abandi

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko u Rwanda rwakiye inguzanyo izifashishwa mu bikorwa by’iterambere iri mu bice bibiri ifite agaciro ka miliyoni 82 z’Amayero asaga miliyari 140 Frw na miliyari 15 z’Ama-Yen y’u Buyapani arenga miliyari 138 Frw.

MINICOFIN yatangaje ko iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 15, harimo imyaka itandatu yo gutangira kwishyura umwenda w’ibanze, mu rwego rwo korohereza u Rwanda kwishyura neza umwenda warwo.

Amasezerano y’iyi nguzanyo yemejewe n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite aho yemeje amategeko abiri yemerera u Rwanda kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo agamije gutera inkunga ibikorwa n’imishinga y’iterambere mu rwego rwa gahunda y’igihugu yo guhanga imirimo kuri bose kandi ku buryo burambye.

Minisiteri y’Imari ivuga ko igice cy’inguzanyo kiri mu ma-Yen ari ubwa mbere u Rwanda rubonye inguzanyo y’ubucuruzi itanzwe mu mafaranga y’u Buyapani, bikaba bifungura amahirwe mashya yo gukorana n’abashoramari n’ibigo by’imari byo muri Aziya.

Aya mafaranga azakoreshwa mu bikorwa rusange bijyanye na gahunda z’iterambere, birimo ibikorwa remezo, ubuzima n’imirire, uburezi, ubuhinzi, ubwiteganyirize bw’abaturage n’iterambere ry’inganda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko iyi gahunda igaragaza ingamba z’u Rwanda zo gushaka amasoko atandukanye yo kwifashisha mu kubona amafaranga, mu gihe rukomeje gucunga umwenda mu buryo burambye.

Iyi nguzanyo kandi yabonetse ku bufatanye na Banki y’Isi, yishingiye u Rwanda iganga ingwate, ndetse n’ibigo by’imari birimo Société Générale na banki ya Standard Chartered.

U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 278 Frw izifashishwa mu kubaka ibikorwa by’iterambere no guhanga imirimo

Photos:

[fluentform id="3"]