sangiza abandi

Gakenke: Hasazuwe ibiti bya kawa birenga miliyoni 3 bitagitanga umusaruro uhagije

sangiza abandi

Mu Karere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru abahinzi ba kawa ku bufatanye n’inzego za leta bari mu gikorwa cyo gusazura ibiti bya kawa bitari bigitanga umusaruro uhagije aho basazuye ibiti birenga miliyoni eshatu.

Ni igikorwa cyabaye ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB aho hasazuwe  ibiti bya kawa biri ku buso bwa hegitare enye hagamijwe kongera ubuso ihingwaho mu rwego rwo kongera umusaruro.

Abiganjemo abagore n’urubyiruko bibumbiye mu matsinda 76 ahinga kawa basobanuriwe ibyiza byo kwita kuri kawa mu buryo bugezweho nko kuyisazura mu gihe itagitanga umusaruro uhagije babifashijwemo n’abafashamyumvire.

Nyuma yo gusobanurirwa ibyiza byo gusazura kawa ku gihe kandi mu buryo bugezweho, abahinzi bavuze ko ibi bizabafasha kongera umusaruro babonaga kuko bakoreshega uburyo gakondo mu kuyisazura bigatuma hari ibiti bitongera gushibuka kuko byatemwe nabi.

Mu Karere ka Gakenke ku bufatanye na NAEB abagore n’urubyiruko basaga 4000 bari guhugurwa ku ruhererekane rwo kwita kuri kawa mu buryo bugezweho ku kuva mu murima kugeza ku isoko haba iryo mu Rwanda no hanze.

Muri aka Karere kandi biteganyijwe mu mwaka wa 2026/2027 hazatuburwa ibiti by’ingemwe za kawa birenga miliyoni ebyiri bizifashishwa mu kongera ubuso buhinzeho kawa.

Muri gahunda ya NST2 Akarere ka Gakenke kihaye intego ko kugeza mu 2029 hazaba haravuguruwe ibiti bya kawa ku buso bwa hegitari zirenga 1000.

NAEB yyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2026 hatewe ingemwe miliyoni 2,75 z’ikawa kuri hegitari 1.102.

Muri gahunda y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi (PSTA 5), izarangira muri 2029 u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rwinjiza miliyoni 160$, avuye ku musaruro mwinshi kandi mwiza w’ikawa uzaba woherezwa mu mahanga.

Kawa iri mu bihingwa byinjiriza agatubutse u Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]