sangiza abandi

Agaciro k’ibikorwa byo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga kageze kuri miliyali 2,780 Frw

sangiza abandi

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko agaciro k’ibikorwa byo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga kazamutseho 36.1% mu gihembwe cya kabiri cya 2026, aho ibikorwa byo kwishyurana hakoreshejwe telephone ngendanwa byakomeje kuba ku isonga mu buryo bukoreshwa mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga. 

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2026, BNR yagaragaje ko urwego rwo kwishyurana mu Rwanda rwakomeje gukora neza kandi serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga zagutse, aho gaciro k’ibikorwa byo kwishyurana kageze kuri miliyali 2,780 Frw.

BNR yatangaje ko ibikorwa byo kwishyurana byiyongereye ku gipimo cya 21% bigera kuri miliyoni 889.9 aho ibyakozwe hakoreshejwe telephone ngendanwa byakomeje kuba ku isonga mu buryo bukoreshwa mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ubu bwiyongere bujyana n’uko serivisi z’imari zikomeje korohereza abaturage kohereza no kwakira amafaranga batiriwe bakoresha uburyo busanzwe bwo kugera kuri serivisi z’amabanki.

Mu bijyanye na e-Kash, ibikorwa byo kwishyurana na byo byariyongeye cyane. Imibare igaragaza ko ibikorwa byo kwishyurana hifashishijwe iyi serivisi byiyongereyeho 155.3%, bigera kuri miliyoni 14.6.

Agaciro k’ibikorwa byo kwishyurana na ko kiyongereyeho 2545%, kagera kuri miliyari 1,460 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byatumye Banki Nkuru y’u Rwanda ikomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu gukemura ibibazo bishobora kuvuka mu mikorere y’ihuzanzira rya e-Kash, ndetse no kunoza uburyo iyi serivisi ikorwamo.

Nubwo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwishyurana rikomeje kwiyongera, ikibazo cy’uburiganya kiracyahari.

Ibikorwa bya forode byagaragajwe n’abatanga serivisi zo kwishyurana byagabanutse bivuye ku 4,128 mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2025, bigera ku 2,879 mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2026.

Gusa, hari ubundi buryo bw’uburiganya bukomeje kwitabwaho cyane, cyane cyane kwiyitirira umuntu aho umuntu washaka kwiba amafaranga ashuka undi kugira ngo amuhe amakuru amufasha kugera kuri serivisi cyangwa amafaranga ye.

Ibi bituma umutekano w’amakuru y’abakoresha serivisi z’imari uba ingenzi, kuko nubwo ikoranabuhanga rituma kwishyurana birushaho kwihuta no korohereza abaturage, amakuru y’umukoresha ashobora gukoreshwa n’abagizi ba nabi mu kumwambura.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gushyira imbaraga mu kurwanya ubu buriganya, guhugura abakiliya ba serivisi z’imari, no gukomeza umutekano w’imikorere y’uburyo bwo kwishyurana.

Ibi bigaragaza ko mu gihe Rwanda ikomeje kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu serivisi z’imari, kurinda abakoresha uburiganya bigomba kugendana n’iterambere ry’izi serivisi.

Photos:

[fluentform id="3"]