sangiza abandi

Amajyepfo: Guca inzoga z’ibyuma byagabanyije ibyaha byo gukubita no gukomeretsa

sangiza abandi


Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa byo kurwanya no kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bizwi cyane nk’ibyuma,byagize uruhare mu kugabanya ibyaha n’imyitwarire ibangamira umutekano mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibi byatangajwe mu bukangurambaga bwo kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bukomeje gukorerwa mu bice bitandukanye by’intara y’Amajyepfo. Inzego z’umutekano zisaba ababifite kubishyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo bimenwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko kuva ibikorwa byo kurwanya ibi binyobwa byatangira, hari impinduka zigaragara mu mutekano.

Yagize ati: “Kuva twatangira ibi bikorwa byo kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge […] umusaruro turi kuwubona bigaragara ko ibyaha byagabanyutse ugereranyije na mbere.”

CIP Kamanzi yavuze ko by’umwihariko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyagabanyutseho hafi 50% mu Ntara y’Amajyepfo. Yongeyeho ko n’ibindi byaha birimo amakimbirane yo mu miryango n’ubujura byagabanutse.

Bamwe mu baturage bavuga ko ibi bikorwa byagize uruhare mu guhindura imibereho yabo. Ishimwe Samuel, utuye mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, yavuze ko mbere yo kureka “ibyuma” yajyaga arangwa n’urugomo ndetse agafungwa kubera ibyaha yakoraga amaze kunywa.

Ati: “Aho ntakibinywa numva meze neza kandi nta byaha ngikora kuko mba mfite ubwenge buzima.”

Nzabandora Vincent, ushinzwe gukurikirana irondo ry’umwuga mu Karere ka Gisagara, na we yavuze ko mbere bamwe mu bashinzwe umutekano banywaga ibi binyobwa, bikabangamira inshingano zabo, ariko ko ubu ibintu byahindutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko akarere kishimira umusaruro wavuye mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko byari bifitanye isano n’imibereho mibi ndetse n’amakimbirane mu baturage.

Polisi ikomeje ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Hehe n’icyuma”, isaba abaturage gutanga amakuru ku bakora, babika cyangwa bakwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mu rwego rwo gukomeza gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]