sangiza abandi

Kiyovu Sports yageze ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026

sangiza abandi

Ikipe ya Kiyovu Sports yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe kiruta ibindi, FERWAFA Turbo King Super Cup 2026, nyuma yo gusezerera Mukura VS&L muri 1/2 iyitsinze igitego 1-0.

Igitego cya Kiyovu Sports cyatsinzwe na Mugisha Didier ku munota wa 90 w’umukino nyuma y’ikosa yari akorewe na Abumuremyi mu rubuga rw’amahina.

Uyu mukino wabereye muri Kigali Pele Stadium kuva saa 15:00 watangiye amakipe yombi adashaka gufungura umukino.

Mukura yihariraga umupira cyane ariko igakinira inyuma, mu gihe Kiyovu Sports yageragezaga gusatira izamu inyuze ku ruhande rw’iburyo rwakinwagaho na Kirongozi Richard.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports y’umutoza Harrison Mark Simon yinjiranye impinduka aho Bukuru Christophe yatanze umwanya kuri Shaban Kagayo.

Hashize imino 4 igice cya kabiri gitangiye ikipe ya Mukura VS&L yahise ibona ikarita y’umutuku yahawe kapiteni wayo Joseph Sackey nyuma y’ikosa yari akoreye Nsanzimfura Keddy.

Kiyovu Sports yari yizeye ko igiye gukina n’abakinnyi 10 bikayongerera amahirwe yo gutsinda ariko ntabwo ariko byayigendekeye kuko nayo nyuma y’iminota 2 gusa ku munota wa 51 yabise ibona ikarita y’umutuku.

Iyi karita yahawe Byiringiro David nyuma y’uko yakoze ku mupira n’intoki kandi abishaka bituma umusifuzi Uwikunda Samuel wasifuye uyu mukino amuha ikarita ya kabiri y’umuhondo, ahita abona ikarita y’umutuku gutyo.

Nyuma y’uko amakipe yombi yari asigaranye abakinnyi 10 mu kibuga, Mukura y’umutoza Momcilo Medic yarushije bigaragara Kiyovu ndetse ibona amahirwe menshi imbere y’izamu ariko umuzamu James Desire Bienvenue ayibera ibamba.

Kiyovu Sports yaje kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa nyuma kiyihesha kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe kiruta ibindi.

Umutoza Harrison wa Kiyovu Sports yavuze ko n’ubwo batsinze ariko ikipe igifite ikibazo cy’imbaraga (Fitness) kuko yatinze gutangira imyitozo.

Ku mukino wa nyuma Kiyovu Sports izahura n’ikipe ikomeza hagati ya Rayon Sports na Police FC.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ba Kiyovu Sports
Abakinnyi 11 ba Mukura VS&L babanje mu kibuga
Joseph Sackey yakoze ikosa ryamuhesheje ikarita y’umutuku
Byiringiro David wa Kiyovu Sports yabonye ikarita y’umutuku
Mugisha Didier yishimiye gutsinda igitego cya mbere muri Kiyovu Sports

Photos:

[fluentform id="3"]