Umujyi wa Kigali ukomeje ibikorwa byo kuvugurura imiturire y’akajagari, kandi abaturage bakagira hafi y’aho bari basanzwe batuye ariko batuye mu buryo bwiza.
Umushinga wo kuvugurura imiturire y’akajagari mu Mujyi wa Kigali ugeze i Kabuhunde, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, aho abaturage 716 biteganyijwe ko bazatuzwa mu buryo bugezweho kandi bubungabunga imibereho yabo.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko uyu mushinga ugamije kuzamura imibereho y’abaturage, mu gihe hanirindwa ko abimurwa kure y’aho basanzwe batuye n’aho bakorera.
Muri uyu mushinga, ingo 85 zifite imitungo ikenewe kugira ngo ibikorwa bitangire, zamaze guhabwa amafaranga y’ubukode. Ibi bizifasha kubona aho zicumbika mu gihe hategerejwe ko amazu mashya yuzura.
Ntirenganya yavuze ko amazu mashya namara kuzura, abaturage bari basanzwe batuye muri aka gace bazahabwa ingurane y’amazu muri izo nyubako, hashingiwe ku gaciro k’imitungo yabo yagizweho ingaruka n’umushinga ndetse n’amategeko agenga kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.
Gutuza abaturage hafi y’aho basanzwe batuye
Umujyi wa Kigali uvuga ko uburyo bwo kuvugurura imiturire butagamije gusa kubaka amazu mashya, ahubwo bugamije no kurinda imibanire n’imibereho abaturage bari basanzwe bafite.
Gutuza abaturage hafi y’aho basanzwe batuye bituma bakomeza kuba hafi y’akazi n’ibindi bikorwa bibafasha kwibeshaho. Abana bakomeza kwiga ku mashuri basanzwe bigaho, abaturage bagakomeza gukoresha amasoko basanzwe bahahiramo ndetse n’imiryango igakomeza kubana n’abaturanyi yari imenyereye.
Icyo abaturage bazabona gihinduka cyane ni imibereho n’imiterere y’aho batuye. Bazaba mu nzu zigezweho kandi zitekanye, ahari isuku n’isukura, imihanda n’imiyoboro y’amazi, ibikorwa remezo, ahantu ho kwidagadurira ndetse n’imiturire itunganyije.
Ni nyuma yo kubona ko uyu mushinga utanga umusaruro,aho nko mu bindi bice bya Kigali, wakozwe bikagenda neza,by’umwihariko i Mpazi.
Kugeza ubu, i Mpazi hamaze kubakwa inzu 793, muri zo imiryango irenga 500 ikaba yaratujwemo, mu gihe izindi nzu 44 zirimo kubakwa.
Umujyi wa Kigali uteganya ko ibikorwa byo kuvugurura imiturire muri aka gace bizakomeza kwaguka buhoro buhoro, bikazagera ku kubaka inzu 4.106 zose hamwe.
Ubu buryo kandi burimo gushyirwa mu bikorwa i Nyabisindu na Nyagatovu, aho imirimo yo kubaka inzu zigera ku 2.029 ikomeje.
Umujyi wa Kigali uvuga ko kuvugurura imiturire bizakomeza kwibanda ku kuzamura inzu n’imibereho y’abaturage, aho kubanza kubimura bakajyanwa kure y’aho basanzwe bafite imirimo, amashuri n’imibanire isanzwe n’abandi.
Kabuhunde, Mpazi, Nyabisindu na Nyagatovu ni bimwe mu bice biri ku murongo w’iyi gahunda, bikaba biteganyijwe ko izagenda igera no mu bindi bice by’umujyi wa Kigali.
Intego ni ukubaka Kigali ituwe neza kandi itekanye, ariko abaturage bakagumana aho baherereye n’imibereho ibafasha kwiteza imbere.








