Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo igishyira ku 8.75% mu gihembwe cya Kabiri cya 2026, kivuye ku 8.25% cyariho muri Gicurasi 2026, bitewe n’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ukomeje kuba hejuru y’igipimo cyifuzwa.
Byatangajwe na Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2026.
Umwanzuri wo kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo ho iby’ijana 50, wafashwe n’Akanama gashinzwe Politiki y’Ifaranga mui Banki Nkuru y’u Rwanda, mu rwego rwo guhangana n’umuvuduko ukabije w’izamuka ry’ibiciro.
Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko urwunguko fatizo rwa BNR rwazamutse bitewe ahanini n’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uri kwiyongera cyane aho wamaze kurenga imbago ngenderwaho ari zo hagati ya 2-8 %.
Yavuze ko kuzamura urwunguko fatizo rwa BNR bitavuze ko inguzanyo mu baturage zigabanuka kuko nubwo uru rwunguko rugenda rwiyongera, mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, inguzanyo mu bigo by’imari zazamutse hejuru ya 22%.
Yagize ati “Tumaze kuzamura urwunguko fatizo rwa Banki Nkuru y’u Rwanda muri Gicurasi 2026, inguzanyo ntabwo zigeze zigabanuka .
Yakomeje agira ati “Iyo BNR izamuye urwunguko fatizo ntabwo inguzanyo mu baturage zigabanuka ahubwo icyo tuba dushaka kwerekana nka Banki Nkuru y’u Rwanda ni uko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro urimo urazamuka cyane kurenga imbago twifuza kugirango tugire iterambere ry’ubukungu burambye.”
Uyu muvuduko w’izamuka ry’ibiciro watewe no kuzamuka cyane kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli kuubera intambara iri muri Iran no gufugwa ry’umuhora wa Hormouz.
Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wavuye ku 9.1% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2026 ugera kuri 13.2% mu gihembwe cya kabiri, mbere yo kugera kuri 14.5% muri Nyakanga 2026.
Byitezwe ko uzagera ku mpuzandengo ya 13.1% mu mwaka wa 2026, munsi gato ya 13.9% byari byagaragajwe n’iteganyamibare ryakozwe









