Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, yatangaje ko hakozwe amoko atandatu mashya ya kawa yitezweho kuzamura umusaruro ushiobora kugera kuri toni ziri hagati y’eshanu na zirindwi kuri hegitari.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Thelesphore, kuri uyu wa 27 Kanama 2026 mu gikorwa cyo guhemba ikawa zahize izindi mu marushanwa y’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda ya 2026.
Minisitiri Ndabamenye yavuze ko ku bufatanye n’inzego za leta zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, n’abahinzi bari gukora ubushakastasi ku yandi moko mashya y’ikawa mu rwego rwo kongera umusaruro wayo.
Yagize ati “ Ubushakashatsi kuri kawa bwaratangiye, RAB ifatanyije n’abahinzi hari amoko y’ikawa amaze kuboneka rero ikiba gisigaye iyo amoko amaze kuboneka ni ugukora ingemwe nyinshi zikagezwa ku bahinzi.”
Minisitiri Ndabamenye yavuze ko bari gukorana n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo hihutishwe ubushakashatsi bityo haboneka andi moko ya kawa aza kunganira isanzwe imaze imyaka irenga 50 ihingwa mu Rwanda ndetse ikaba yaramaze gutakaza ubudahangwa ku buryo itagitanga umusaruro uhagije.
Yagize ati “Gahunda y’ubushakashatsi irakomeje turi gukorana na NAEB kugira ngo ayo moko yamaze kuboneka yihutishwe atangire akorerwe ingemwe ziberanye n’ubutaka zizahingwamo hanyuma tuzazisimbuze izishaje zitagitanga umusaruro”.
Yavuze ko kugeza ubu, ubushakashatsi bumaze gukorwa habonetse amoko atandatu azagenda agezwa mu bahinzi bitewe n’ubwoko bw’ubutaka bw’ahantu ndetse ko yitezweho kuzamura umusaruro wa kawa ku kigero cyo hejuru.
Yagize ati “ Ni amoko ashobora gutanga umusaruro kugera kuri toni eshanu, esheshatu ndetse wabikora neza ukaba wagera kuri toni zirindwi ni nabyo tuba twifuza kugira ngo tuve ku masaruro muke dufite ubu tugera ku musaruro uri hejuru”.
Minisitiri Ndabamenye yavuze ko gukora ubwoko bushya gusa bidahagije kugira ngo umusaruro wifuzwa uboneke ahubwo ko hakenewe no guhindura uburyo bw’imihingire, uko abantu bahinga kawa bayitaho, bayifumbira ndetse n’uko bayisasira kuko byose bigira uruhare mu kubona umusaruro.
Yagize ati “Hari uruhare rw’imbuto nziza mu kongera umusaruro ariko ibyo imbuto ikorerwa kugira ngo umusaruro wiyongere nabyo abahinzi baba bagomba kubikora.”
Minisitiri yavuze ko u Rwanda rwifuza kongera ingano ya kawa yoherezwa hanze avuga ko mu myaka itanu ishize leta yongeye umusaruro wa kawa hoherezwa ku masoko yo hanze ikava kuri toni ibihimbi 22 ikagera kuri 28 buri mwaka ariko ko hakenewe byibura kongeraho 50%.
Dr. Ndabamenye kandi yavuze ko hagomba no kongerwa ubuso buhingwaho kawa kuko ari kimwe mu byazamura umusaruro avuga ko mu myaka itatu iri imbere bateganya kongera izindi hegitari 10 zihingwaho kawa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi NAEB, cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2026 hatewe ingemwe miliyoni 2,75 z’ikawa kuri hegitari 1.102.
Muri gahunda y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi (PSTA 5), izarangira muri 2029 u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rwinjiza miliyoni 160$, avuye ku musaruro mwinshi kandi mwiza w’ikawa uzaba woherezwa mu mahanga.










