Umuhanzi Diamond Platinumz wo muri Tanzania uri mu bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika muri rusange, yageze i Kigali mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo azahakorera kizabera muri Parking ya BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2026.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kanama 2026 ni bwo Diamond Platinumz aherekejwe n’itsinda rigari yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho yitegura gukora igitaramo cyitwa “Diamond Platinumza Experience”.
Iki gitaramo kiri mu byo uyu muhanzi azakorera mu bihugu bitandukanye yise ‘Retro Tour’ aho yabitangiriye iwabo muri Tanzania akorera Mwanza, Dodoma na Mbeya.
Ibi bitaramo yabikomereje muri Uganda mu ntangiriro z’uku kwezi, akomereza muri Maroc, asubira muri Tanzania mu bice bya Arusha na Tarime, none kuri ubu u Rwanda nirwo rutahiwe.
Nyuma yo kuva mu Rwanda, Diamond Platinumz azakomereza ibitaramo bye muri Zambia, ubundi asubire iwabo muri Tanzania akorere igitaramo i Dar es Salaam ubundi akomereza muri Australia.
Mu gitaramo Diamond Platinumz azakorera mu Rwanda, azahuriramo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Bruce Melodie, Ish Kevin na Nel Ngabo ndetse n’abavangamuziki (Dj) Etania Mutoni wo muri Uganda na Dj Marnaud wo mu Rwanda.
Abazayobora iki gitaramo ni Michael Sengazi na Rocky Try ndetse birahwihwiswa ko n’umuhanzi The Ben ashobora kuzatungurana muri iki gitaramo akifatanya na Diamond Platinumz mu kuririmba indirimbo bakoranye yitwa “Why”.
Diamond Platinumz yaherukaga gutaramira i Kigali muri 2023 gitaramo cya ‘Trace Awards’ n’icya ‘Giants of Africa’ cyabaye muri uwo mwaka.









