sangiza abandi

Huza umuziki n’imideli: Wikendi y’ibitaramo yageze rimba usanishije n’igitaramo (amafoto) 

sangiza abandi

Impera z’icyumweru zageze, kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro bitegerejwe mu Mujyi wa Kigali, harimo n’igitaramo ‘Diamond Platnumz Experience’ kizabera muri BK Arena ku wa 29 Kanama 2026.

Si uyu gusa utegerejwe i Kigali kuko n’Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Rema, yongeye gutumirwa mu Rwanda, aho azataramira abakunzi b’umuziki mu gitaramo kizaherekeza ibirori byo Kwita Izina bigiye kuba ku nshuro ya 21 bikaba byitezwe ko kizabera muri BK Arena ku wa 5 Nzeri 2026.

Kimwe mu bintu bisigaye byitabwaho n’abitabira ibirori n’ibitaramo bitandukane ni imyambarire aho buri wese uretse kujya kwihera ijisho umuhanzi akunda no kuryoherwa n’umuziki, imyambarire nayo ni kimwe mu byitabwaho cyane muri iyi minsi.

Kuri ubu iyo umuntu yitegura kujya mu gitaramo, usanga ahangayikishijwe n’umudeli ararimba ku buryo aseruka yemye ngo hatagira urimunyuzamo ku buryo usanga bimutwara umwanya ategura ibyo azambara.

Muri iki gihe, igitaramo ntikikiri ahantu ho kujya kumva umuziki gusa. Ni ahantu abantu bahurira, bagasabana, bagafata amafoto, amashusho ndetse bakerekana uburyo bwabo bwo kwambara.

Abahanga mu kurimba bahuza ikintu cyose bambaye kuva ku rukweto kugera ku nyogosho bafite ku mutwe.

Kujya mu gitaramo warimbye kandi ugaragara neza ntibisaba kwambara imyenda ihenze cyane, ahubwo icy’ingenzi ni uguhitamo imyambaro ijyanye n’ahantu ugiye, ikubereye kandi igezweho.

Ku bakunda imyambarire igezweho, ushobora guhitamo jeans n’agapira keza, ukabihuza n’inkweto za sneakers, samba cyangwa airforce. Ku bashaka kugaragara mu buryo bwihariye, wakwambara umwambaro woroshye ariko ufite amabara ajyanye neza n’ibindi wambaye bityo ukaba ushobora kuba mu bagaragara cyane kandi neza.

Abakobwa bashobora kandi guhitamo skirt cyangwa trouser nini (wide leg) ihujwe na crop top cyangwa blouse, bakongeraho iyindi mirimbo mike ariko igaragara kandi ijyanye n’imyenda bambaye. 

Abahungu na bo bashobora guhitamo cargo pants, T-shirt, ikabutura cyangwa agashati koroheje, bakabihuza n’inkweto iri hejuru nka jordan.

Ikindi cy’ingenzi ni kwambara ibikorohereza, kuko mu bitaramo uba ugomba kubyina, guhagarara umwanya muremure no kugenda cyane. Rero, mbere yo gutekereza ku bwiza bw’ibyo ugiye kwambara, banza urebe ko imyambaro yawe iguha umudendezo wo kwishimira igitaramo.

Photos:

[fluentform id="3"]