Mu mwaka w’amashuri wa 2026/27, abanyeshuri benshi bagiye kwinjira mu mashuri yisumbuye baziga bataha, aho abahawe imyanya mu bigo bibacumbikira ari 7% gusa, mu gihe 93% baziga bataha.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko Leta igiye gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’abiga bataha, kugira ngo na yo agere ku rwego rw’amashuri y’abigo bibacumbikira.
Nyuma y’uko amanota asohotse Abanyeshuri n’abarimu bagaragaje kutishimira ibigo bahawe cyangwa byahawe abana babo bavuga ko bitajyanye n’amanota bagize basaba ko leta yakongera umubare w’abahabwa kwiga baba mu bigo.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko bidashoboka kuzamura ireme ry’uburezi hibandwa ku banyeshuri bacumbikirwa gusa, kuko umubare munini w’abanyeshuri biga bataha ari wo ugomba kwitabwaho.
Yagize ati: “Ntabwo dushobora kuzamura ireme ry’uburezi twita kuri bariya 7% gusa, tugomba kwita kuri 93%.”
Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yasobanuye ko gutsinda neza ibizamini bya Leta bidahita bituma umunyeshuri ahabwa umwanya ku ishuri yahisemo, kuko NESA ishingira ku bintu bitatu by’ingenzi mu kugena amashuri abanyeshuri bazigamo.
Dr. Bahati yavuze ko icya mbere ari imyanya iba ihari ku ishuri avuga ko mbere na nyuma y’ibizamini Leta abayobozi b’amashuri bamenyesha NESA imyanya bafite, haba ku banyeshuri binjira mu mwaka wa mbere ndetse n’abajya mu mwaka wa kane. Iyo myanya ni yo NESA ishingiraho mu gushyira abanyeshuri mu mashuri.
Icya kabiri ni umubare w’abanyeshuri bahatanira iyo myanya. Dr. Bahati yagaragaje ko hari amashuri usanga afite imyanya mike cyane ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta. Urugero ni mu mwaka wa mbere, aho imyanya iba mike ugereranyije n’abanyeshuri barenga ibihumbi 270 bakoze ibizamini.
Iyo imyanya iri mike, NESA ireba uburyo bwo kuyigabanya no gushyira abanyeshuri mu mashuri hakurikijwe ibisabwa.
Icya gatatu ni ubusabe bw’abanyeshuri, aho harebwa amashuri baba barahisemo kwigamo. Ariko na bwo, ubusabe bw’umunyeshuri bugomba kujyana n’imyanya ihari ndetse n’umubare w’abandi banyeshuri baba basabye kwiga kuri iryo shuri.
NESA igaragaza ko abanyeshuri usanga barasabye ibigo bimwe kandi bikaba bitashoboka ko bibakira bose. Yatangaje ko mu bizamini bya 2026 abanyeshuri 28.221 basabye ishuri rya GS Saint Aloys ryo mu Karere ka Rwamagana mu gihe abemerewe imwanya ari 120 gusa.
bindi bigo byasabwe cyane birimo Ecole des Sciences de Musanze yasabwe n’abasaga ibihumbi 22 igahabwa 105 gusa, E.S Kayonza Modern yasabwe n’abarenga ibihumbi 19 mu gihe abahawe umwanya ari 140.
College Saint André y’i Nyarugenge yo yasabwe n’abana ibihumbi 18 ihabwa 118, Lycée de Kigali isabwa n’abarenga ibihumbi 17 mu gihe imyanya ihari ari 65 yonyine.
Ibi bisobanura ko umunyeshuri ashobora kuba yaratsinze neza ariko ntahabwe ishuri rya mbere yahisemo, bitewe n’uko imyanya iri kuri iryo shuri yaba yuzuye cyangwa hakaba hari abandi banyeshuri benshi barisabye.
Mu gihe umubare munini w’abanyeshuri, ungana na 93%, ugiye kwiga bataha, Minisitiri Nsengimana asanga kuzamura ireme ry’uburezi muri aya mashuri ari ingenzi kugira ngo uburezi bufite ireme butagarukira ku banyeshuri bake biga bacumbikirwa.
Yagize ati “Ku bw’iyo mpamvu, gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi igomba kwita ku banyeshuri bose, yaba abiga mu bigo bibacumbikira ndetse n’abiga bataha.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yo mu mwaka w’amashuri wa 2024/25, igaragaza ko mu Rwanda hari ibigo by’amashuri 4,996 arimo 1,576 ya Leta, 2,083 yunganirwa na Leta ku bw’amasezerano ndetse n’ayigenga 1,337.








