sangiza abandi

Perezida Kagame na Erdoğan baganiriye ku bufatanye mu by’umutekano

sangiza abandi

Perezida wa Türkiye, Recep Tayyip Erdoğan, yagiranye ikiganiro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, baganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ni ikiganiro cyabaye kuri telefoni aho ibiro bya Perezida wa Türkiye byatangaje ko ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze ku mubano wa Türkiye n’u Rwanda mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu rwego rw’umutekano, iterambere ry’ubucuruzi n’ishoramari bimaze gutera imbere hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Erdoğan yagaragaje ko ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Türkiye n’u Rwanda bikomeje gutera imbere mu buryo bushimishije, anavuga ko igihugu cye kizakomeza ubufatanye n’u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Yavuze ko ubufatanye buzibandwaho cyane cyane mu rwego rw’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare n’ubwirinzi, agaragaza ko Türkiye ishaka gukomeza guteza imbere imikoranire n’u Rwanda muri uru rwego.

Mu bindi byaganiriweho harimo umutekano wo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko umwuka mubi umaze igihe ugaragara hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Perezida Erdoğan yakiriye neza imbaraga ziri gushyirwa mu kugabanya umwuka w’ubushyamirane hagati y’u Rwanda na RDC, anashima uruhare n’imyitwarire  byagaragajwe n’impande zombi mu gushaka inzira y’amahoro.

Perezida wa Türkiye kandi yagaragaje ko igihugu cye gishyigikiye inzira y’ibiganiro n’imbaraga zishyirwa mu guhosha amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC.

Iki kiganiro kibaye mu gihe u Rwanda na RDC bikomeje gushakisha inzira y’umuti urambye ku bibazo by’umutekano n’umwuka mubi umaze igihe mu burasirazuba bwa RDC, aho ibikorwa bya dipolomasi n’ibiganiro bikomeje gushyirwamo imbaraga.

Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Türkiye nabwo bukomeje kwaguka, aho ibihugu byombi bikorana mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, umutekano n’izindi gahunda z’iterambere.

Perezida Kagame na Erdoğan baganiriye ku bufatanye mu by’umutekano

Photos:

[fluentform id="3"]