Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG, cyatangaje ko imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II irimbanyije aho igeze ku kigero cya 75%.
Urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga amashanyarazi angana na megawatt 43,5 ndetse rufiteho ‘dam’ izafasha kubika amazi kugira ngo rujye rukora ingano y’amashanyarazi imwe mu gihe cyose kandi ayo mazi yifashishwe mu bikorwa byo kuhira.
Ni urugomero rwatangiye muri 2022, bikaba biteganyijwe ko ruzarangira muri 2027 aho imirimo ikorwa amanwa n’ijoro mu rwego rwo kuyihutisha.
Uretse gutanga amashanyarazi, urugomero rwa Nyabarongo II, rwitezweho no kuzatanga amazi akoreshwa mu ngo, aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isuku n’Isukura (WASAC), kizafatira amazi kuri urwo rugomero akayoborwa mu ruganda rutunganya amazi rwa Nzove, akazakoreshwa mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyaruguru, cyane ruzaba rufite Metero kibe Miliyoni 800.
Ni urugomero ruzatanga ikiyaga gihangano gikoreshwa mu gutwara abantu n’ibintu, kuko kizaba gifite uburebure bwa kilometero 67, uvuye aho kizaba kiri ugana mu Karere ka Nyabihu (Muri Vunga).
Amazi y’uru rugomero azafasha mu ngendo zo mu mazi zihuza Intara y’Amajyarugurun’Umujyi wa Kigali. Aya mazi azakora ku turere dutanu ari two Kamonyi, Muhanga, Gakenke, Nyabihu na Ngororero.
Bizanafasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima birimo amafi yabaga mu mugezi wa Nyabarongo bitume yororoka bitandukanye n’uko yagendaga atembanwa n’umugezi.
Nyuma yo guhanga ikiyaga, hejuru yacyo hazanakoreshwa ikoranabuhanga rizatuma hahangwa amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba, azafasha mu kunganira asanzwe.
Mu gihe urugomero ruzaba rumaze kuzura, hejuru yarwo hazanyuzwa umuhanda uzahuza uturere twa Kamonyi na Gakenke.
Imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II izarangira itwaye Miliyoni zirenga 214$, ikaba irimo gukorwa n’abakozi barenga 500.









