Umutwe wa AFC-M23 watangaje ko ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, imirwano hagati yawo n’ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa yakomeje gukaza umurego mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’Ingabo z’u Burundi (FDNB), zakajije ibitero ku birindiro bitandukanye.
Yavuze ko kuva saa 03:25 z’igicuku izo ngabo zakajije ibitero byo ku butaka mu gace ka Biziba n’inkengero zako, mu karere ka Minembwe, hakoreshejwe imbunda ziremereye.
AFC-M23 kandi yavuze ko ibitero byo mu kirere byakomeje gukorwa hifashishijwe drones cyane cyane mu gace ka Point Zéro no mu nkengero zaho.
Ku rundi ruhande, uyu mutwe wavuze ko ahagana saa 04:30, ingabo z’ihuriro rya Kinshasa zagabye ibitero by’uruhurirane ku gace ka Kananu gasanzwe gatuwe n’abaturage benshi, muri territoire ya Kalehe, muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibitero kandi byanagabwe muri Ntekomiko, muri territoire ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.
AFC-M23 ivuga ko ibi bitero “byateje impfu ndetse bigahungisha abaturage”, nubwo itatangaje umubare w’abahitanywe n’imirwano cyangwa abavuye mu byabo.
Uyu mutwe ushinja ubutegetsi bwa Kinshasa “gukomeza kwagura ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa RDC”, ukavuga ko ibyo ari igice cy’ubushake bwo gukomeza intambara ku rugero runini.
AFC-M23 yavuze ko kubera uburemere bw’ibyo yise ihohoterwa rikorerwa abaturage, “itegetswe kugira icyo ikora” mu rwego rwo kubarinda no kurengera ubuzima bwabo.








