sangiza abandi

Mokgweetsi wabaye Perezida wa Botswana yakoranye n’Abanya-Kigali Umuganda Rusange

sangiza abandi

Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi wahoze ari Perezida wa Botswana wakunze kugaragaza ko akunda u Rwanda yifatanyije n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali mu gikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi.

Ni umuganda wabereye mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa 29 Kanama 2026.

Mokgweetsi Masisi ari mu Rwanda aho biteganyijwe ko azitabira inama nyafurika ku kwihaza mu biribwa, izabera i Kigali kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 4 Nzeri 2026.

Uyu muganda kandi witabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika n’abandi mu nzego zinyuranye.

Mokgweetsi witabiriye iki gikorwa yagaragaje ko akunda u Rwanda avuga ko umuganda ari urugero rwiza rw’ubufatanye hagati y’urubyiruko n’abakuru mu guteza imbere igihugu.

Yagize ati “ “Ndi inshuti y’u Rwanda, nkunda u Rwanda. Hari ibintu byinshi byiza ku Rwanda by’umwihariko urubyiruko rwifatanya na bakuru babo buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi kugira ngo bakore umuganda.”

Yanishije kandi imbyino yo muri Botswana abitabiriye Umuganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu wabereye mu Murenge wa Gahanga.

Mu butumwa yahaye urubyiruko rwitabiriye umuganda, Mokgweetsi yashimye umuco wo gukorera hamwe no kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere igihugu.

Yavuze ko kuba urubyiruko rwifatanya n’abakuru mu muganda wa buri kwezi ari umuco mwiza ukwiye gukomeza gushyigikirwa, kuko ufasha kubaka ubufatanye no guteza imbere igihugu.

Ati: “Mu Rwanda hari ibintu byinshi byiza, cyane cyane kuba urubyiruko rwiyunga ku bakuru buri wa Gatandatu w’ukwezi kugira ngo bifatanye mu muganda, bakore isuku, bubake u Rwanda rwunze ubumwe.”

Yashimangiye ko iterambere rya Afurika rizashingira ku rubyiruko rufite icyerekezo, rukorera hamwe kandi rukarangwa no kutagira uwo rusiga inyuma.

Ati: “Ndagira ngo ujye ubyuka ushaka kuba umuntu urenze uwo wari we ejo, utere imbere kurusha uko byahoze kandi ukore ku buryo ujyana n’abandi, ntugire uwo usiga inyuma.”

Yavuze kandi ko u Rwanda na Botswana ari ibihugu bisangiye byinshi, asaba ko ubwo busabane bwakwifashishwa mu gushyigikira intego ihuriweho yo kubaka Afurika ikize, iteye imbere kandi ishobora kuba icyitegererezo ku yindi migabane.

Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi wahoze ari Perezida wa Botswana ari kumwe na Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel mu gikorwa cy’umuganda
Mokgweetsi wabaye Perezida wa Botswana yakoranye n’Abanya-Kigali Umuganda Rusange
Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi yavuze ko akunda u Rwanda
Umuganda wabereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro witabiriwe n’umubare munini w’urubyiruko

Photos:

[fluentform id="3"]