Umuraperi Riderman yasabye urubyiruko kwirinda inzoga z’ibyuma, arusaba guhitamo ubuzima bwiza no kuba urubyiruko rukeye rugendera kure ibinyobwa bishobora kubagiraho ingaruka.
Ni ubutumwa yabivugiye mu Muganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2026, wabereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rwari rwitabiriye umuganda, Riderman yabasabye gufata umwanzuro wo kwirinda inzoga z’ibyuma no guharanira kuba urubyiruko rufite intego kandi rwita ku buzima bwarwo.
Yashimangiye ko urubyiruko rukwiye kugendera kure ibyuma, ahubwo rugakoresha imbaraga n’umwanya rufite mu bikorwa bibateza imbere ndetse n’ibifitiye akamaro imiryango n’igihugu.
Riderman yagize ati “Urubyiruko rukwiye kuba urubyiruko rukeye, rwirinda ibikorwa bishobora kurwangiza cyangwa kubuza bamwe kugera ku ntego zabo.”
Ubutumwa bwe bwatanzwe mu gihe hari ubukangurambaga bwatangijwe na leta bwiswe “Hehe n’Icyuma”, bugamije gukangurira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwirinda inzoga z’ibyuma no guhitamo imibereho iboneye.
Muri uyu muganda, Riderman ntiyatanze ubutumwa gusa kuko yanasusurukije abitabiriye umuganda, aho indirimbo ze zakiriwe n’abaturage n’urubyiruko rwari rwitabiriye igikorwa.
Abandi ba-influencers barimo Fally Merci, Rusine Patrick na DJ General Benda na bo bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gahanga muri uyu muganda, mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’umuganda ndetse n’ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa ry’inzoga z’ibyuma.
Ubutumwa bwatanzwe muri uyu muganda bwibanze ku kugira urubyiruko rufite inshingano, rwirinda ibyangiza ubuzima kandi rukagira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.











