sangiza abandi

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko gutanga amakuru y’ahakiri inzoga z’ibyuma

sangiza abandi

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye urubyiruko gutanga amakuru ku haba hakiri inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma zaciwe ku isoko ry’u Rwanda kugira ngo zimenwe.

Ibi yabivugiye mu Umuganda Rusange wabereye mu Murenge wa Gahanga, Akagari ka Gahanga, mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026. 

Umuganda witabiriwe n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye, harimo n’uwahoze ari Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi.

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, asaba ko umuntu wese ufite amakuru ku hantu hakiri inzoga zizwi nk’ibyuma zishobora yayatanga kugira ngo inzego zibishinzwe zibikurikirane.

Iki cyifuzo kije mu gihe inzego z’u Rwanda zimaze igihe zishyira imbaraga mu gukumira no gukura ku isoko inzoga zitujuje ubuziranenge, kubera impungenge z’ingaruka zishobora kugira ku buzima bw’abazinywa.

Minisitiri yasabye urubyiruko kutagira uruhare mu ikoreshwa cyangwa ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bitemewe, ahubwo rukagira uruhare mu gutanga amakuru no gukumira ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Imibare y’inzego z’Ubuzima igaragaza ko mu 2026 inzoga ziyujuje ubuziranenge zishe abarenga 50, zitera ubuhumyi bwa burundu abarenga 100, mu gihe abarenga ibihumbi 11 bagizwe imbata na zo.

Mu Rwanda hafunzwe inganda zirenga 150 zikora inzoga zitujuje ubuziranenge, hafungwa abantu barenga 80 bazikoragamo barimo na ba nyirazo n’abayobozi bo mu nzego z’igihugu. 

Urubyiruko rwasabwe gutanga amakuru y’ahakiri inzoga z’ibyuma

Photos:

[fluentform id="3"]