Umuhanzi uririmba injyana ya Hip Hop, Bull Dogg yavuze ku cyemezo leta yafashe cyo guca inzoga zitujije ubuziranenge zizwi nk’ibyuma avuga ko hari umuntu ushobora kumva ko kigoye arebeye ku mucuruzi wari warashoyemo ariko ko ku rundi ruhande urebye ubuzima bw’abantu byagizeho ingaruka zirimo n’urupfu wakumva byari ngombwa ko gifatwa.
Bull Dogg yavuze ko urebye ku nyungu z’umuturage n’igihugu muri rusange umwanzuro wo guca ibyuma leta yafashe wari ukwiye ahamya bagiye kuwufata babanje kureba inguni zose bagasanga kubica ari cyo gisubizo gikwiye.
Uyu muraperi uri mu bakomeye mu Rwanda yabwiye IGIHE ko ubuzima bw’Abanyarwanda ari cyo kintu gikwiye gushyirwa imbere y’ibindi byose kandi ko umutekano wabo uri mubyo igihugu gishyira imbere avuga ko no guca ibyuma biri mu murongo wo gucungira umutekano abanyarwanda.
Yagize ati “ Ubuzima bw’Abanyarwanda ni cyo kintu gishyizwe imbere niyo mpamvu uba wumva ‘abahungu’ bari gukaza umutekano ku mipaka rero ntabwo bigomba kubera ahongaho gusa ubuzima bw’abanyarwanda ngo babucungire hakurya gusa n’imbere mu gihugu hari ibishobora gutuma ihungabana.”
Bull Dogg yavuze ko nubwo we bitamugizeho ingaruka ariko bishobora kuzitera kuri bagenzi be cyangwa inshuti ze.
Yavuze ko abize neza ko leta mbere y’uko ifata umwanzuro ku kinti iba yabanje gufata umwanya ikakigaho ikareba ububi bwacyo.
Yagi ze ati “ Buriya rero kandi niba leta yafashe umwanya wo guhagurukira ibintu nk’ibyo (…) leta buriya ni we mubyeyi wacu iba izi ingaruka bifite ku banyarwanda.”
Yavuze ko na mbere yo kubica hari abo yabonaga ko byabagizeho ingaruka avuga ko we nubwo ntazo byamugizeho ariko uwo byazigizeho ari we wumva uburemere bwabyo.
Yagize ati “ Buriya wowe iyo bitarakugiraho ingaruka ntabwo ushobora kumenya uburemere bwabyo ariko nk’umubyeyi ufite umwana wabaswe n’icyuma cyangwa se umubyeyi ufite umwana wishwe n’icyuma cyangwa ufite umuntu wari hafi ye byagizeho ingaruka ni we wabikubwira kunduta.”
Yavuze ko leta idashobora gufata umwanzuro udafitiye akamaro abanyarwanda ndetse avuga ko mbere yo gutangiza ingamba zo kubica babanje gukora ubushakashatsi bakabona imibare y’abantu byagiye byangiriza ubuzima.
Imibare y’inzego z’Ubuzima igaragaza ko mu 2026 inzoga ziyujuje ubuziranenge zishe abarenga 50, zitera ubuhumyi bwa burundu abarenga 100, mu gihe abarenga ibihumbi 11 bagizwe imbata na zo.
Mu Rwanda hafunzwe inganda zirenga 150 zikora inzoga zitujuje ubuziranenge, hafungwa abantu barenga 80 bazikoragamo barimo na ba nyirazo n’abayobozi bo mu nzego z’igihugu.








