sangiza abandi

Vaping urubyiruko rwayobotse ngo ni ubusirimu rwaba ruzi ko ari uburozi?

sangiza abandi

Muri iyi minsi ntabwo kunywa itabi bigisaba gutekera igikamba cyangwa kugura ifege ahubwo uko ikoranabuhanga rikataza ni nako benshi baba bagendana naryo ari naryo ryazanye ubundi buryo bwo kunywamo itabi buzwi nka ‘vaping’ bukomeje kuyobokwa n’umubare munini w’urubyiruko.

Vape cyangwa e-cigarette ni akuma k’ikoranabuhanga kohereza ibimeze nk’amazi mu kanwa biba bigizwe n’ibintu bitandukanye birimo nicotine, propylene glycol, glycerine. Uyikoresha akurura umwuka uba wavuyemo, bikitwa ‘vaping’.

Aka gakoresho gashobora kuba gakozwe mu buryo butandukanye nk’ikaramu, flash disk n’ibindi kandi biroroshye kukagendana haba mu mufuka cyangwa mu ishakoshi ku buryo umuntu aho yaba ari hose ashobora kugakoresha wowe umuri iruhande ntumenye ko ari kunywa itabi.

Vape icomekwa ku muriro w’amashanyarazi ku buryo umuntu ugafite wowe utakazi utamenya ko ari isigara.

Muri rusange, vape iba igizwe na Batiri ibika umuriro kuko icomekwa ku mashanyarazi, ikagira Coil cyangwa heating element iyishyuha iyo umuntu akuruye ikaba kandi ifite Tank cyangwa pod ibikwamo ayo mazi azwi nka ‘e-liquid’ aho umuntu akurura umwuka uvamo uzwi nka aerosol.

Kimwe mu bikurura abantu benshi ku buryo bamwe batamenya ko ari itabi ni uburyohe ‘flavours’ n’impumuro bitandukanye n’imiterere ya vape byose birushaho gukwira mu rubyiruko.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima WHO, rivuga ko mu gukora iri tabi koranabuhanga nibura ibirungo (flavours) 16,000 bikoreshwa mu bicuruzwa bya e-cigarette na vape bituma urinywa agenda abatwa naryo buhoro buhoro bikarangira abaye imbata burundu.

Ubushakashatsi bwerekana ko umwuka wa ‘aerosol’ ukururwa muri vaping, ubamo ibinyabutabire biremereye nka nickel, tin na lead, bishobora gutera kanseri ndetse ukohereza n’utuntu duto cyane dushobora kugera kure mu bihaha.

Iyo umuntu akoze vaping, nicotine igera mu bwonko vuba, igatera kurekurwa kw’imisemburo yo mu mubiri ituma umuntu yishima nka dopamine. Uko umuntu akomeza kuyikoresha, ubwonko bugeraho bukamenyera ya nicotine, bigatuma umuntu yumva ayikeneye kenshi ku buryo bigeraho abura amahoro iyo ayibuze.

Ku bana n’urubyiruko, ikibazo kirushaho gukomera ku buryo bibagiraho ingaruka no mu bwonko. Ubusanzwe ubwonko bw’umuntu bukura kugeza hafi ku myaka 25. Nicotine iyo yabaye nyinshi mu mubiri ishobora kugira ingaruka ku bice by’ubwonko bishinzwe kwiga, kwibuka, kwita ku kintu, imyitwarire no gufata ibyemezo.

Mu 2025, WHO yatangaje ko ubushakashatsi bwa  mbere kuri ku ikoreshwa rya e-cigarettes cyangwa vaping ku rwego rw’isi, bwagaragaje ko abantu barenga miliyoni 100 ku isi bakoresha vape. Muri bo harimo abantu bakuru hafi miliyoni 86, mu gihe hafi miliyoni 15 ari rubyiruko ruri hagati y’imyaka 13 na 15.

Iyo wamaze kubatwa na vaping ukagerageza kubihagarika ushobora kugira umujinya, guhangayika, kubura ibitotsi, kubura ubushobozi bwo kwibanda ku gukora ikintu ukumva wifuza nicotine ku rwego rwo hejuru.

Ingaruka zikomeye ziterwa na vaping

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko iri tabi riri mu biyobyabwenge bihangayikishije, kuko rigira ingaruka mbi nyinshi ku buzima bw’umuntu.

Nubwo e-cigarette cyangwa vaping ivugwaho gufasha ababaswe n’itabi risanzwe kurivaho, Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ahubwo iri tabi ari ryo ribi kurusha irisanzwe.

Yagize ati “Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge ni byinshi harimo na bya vaping. Abanyumva bose mbabwire ngo vaping muyihorere, irica kurusha n’itabi risanzwe.”

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ‘vaping’ igira ingaruka nyinshi zirimo kanseri yo mu bihaha no mu rwungano ngogozi.

Vaping ishobora gutuma umuntu arwara inkorora idakira, kuribwa cyangwa kubabuka mu muhogo, guhumeka nabi, kubura umwuka, gutwika no kubabaza inzira z’ubuhumekero, kwangirika kw’ibihaha, kongera ibibazo ku bantu bafite asima n’izindi ndwara z’ubuhumekero.

Igira kandi ingaruka mu mikorere y’umutima harimo kongera umuvuduko wawo, kuzamura umuvuko w’amaraso, gutera imitsi y’amaraso kwifunga cyangwa gukomera no kugira ingaruka ku mikorere y’imiyoboro y’amaraso.

Ubushakashatsi 9 bwakozwe na Meta-analysis bwakorewe ku bantu 370 bwasanze nicotine iba muri vaping yongera umuvuduko w’umutima ugereranyije no kunywa itabi risanzwe, ndetse igatuma imiyoboro y’amaraso (arteries) ikomera cyangwa ikabura ubushobozi bwo kwaguka no kwifungura neza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, aherutse gutangaza ko itabi rya ‘vape’ ritemewe mu Rwanda, asaba abarinywa kurireka cyangwa bakazakurikiranywa n’ubutabera.

Vape ni mbi ku buzima kurusha kunywa itabi risanzwe
Ku isi urubyiruko miliyoni 15 ruri hagati y’imyaka 13 na 15 rukoresha vape
Vape ni agakoresho kaba gakoze mu buryo butandukanye ku buryo utakazi utamenya ko ari itabi

Photos:

[fluentform id="3"]