Umushoramari akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha akurikiranyweho byo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya mbere y’uko atangira kuburana mu mizi.
Isomwa ry’imyanzuro y’Urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma Shema akurikiranwaho ibyo byaha, ndetse ko hari impungenge ko ashobora gutinya ingaruka zabyo agatoroka ubutabera.
Yongeyeho ko ibyaha aregwa bihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri, bikaba na byo biri mu mpamvu zashingiweho mu gufata icyemezo cyo kumukurikirana afunzwe.
Shema yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 11 Kanama 2026, agezwa imbere y’Urukiko tariki 26 Kanama 2026 kugira ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Mu rubanza, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo buvuga ko hari ibimenyetso bikomeye bimuhuza n’ibyaha akurikiranyweho kandi ko aramutse arekuwe ashobora gutoroka mu gihe iperereza rikomeje.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Shema yatanze sheki ebyiri (2) zitazigamiye, imwe iriho ibihumbi 400 n’indi y’ibihumbi 200, zombi z’Amadorali y’Amareka zagombaga kubikuzwa tariki 5 Kanama 2025.
Izi sheki zombi zituruka ku masezerano ya Africa Medical Supply icuruza ibikoresho by’ubuvuzi ya Shema Ngoga Fabrice yagiranye na kompanyi ya ABZL General Trading LLC yo muri Emirati Zunze Ubumwe z’Abarabu itanga serivisi z’ubufasha mu by’imari (Trade Finance) afite agaciro k’arenga miliyoni y’Amayero yasinywe ku wa 23 Mutarama 2024, yagombaga kwishyurwa mu minsi 60.
Aya masezerano yashingiraga ku isoko ryatanzwe na Banki y’Isi ryo kohereza ibikoresho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko habayeho kutubahiriza amasezerano, Shema agakomeza kwicishwa impande n’impande ndetse akajya yizeza ABZL General Trading LLC ko agiye kuyishyura kugeza ubwo yayihaga sheki zitazigamiye zo muri banki ya I&M ndetse nayo irabyemeza ko kuva tariki ya 1 kugeza 10 Kanama 2025 konti ya Africa Medical Supplier yariho amadorali 1183.
Ubwo yabazwaga n’Ubugenzacyaha, Shema yahakanye ibyaha aregwa ariko yemera ko koko amafaranga yatanze kuri sheki atari kuri konti muri ariya matariki, yemera ko kandi hari amasezerano na ABZL General Trading LLC ariko avuga ko hari andi masezerano bagiranye mbere kandi yagenze neza.
Shema yavuze ko igice cya mbere cy’amafaranga yari mu masezerano cy’ibihumbi 400 by’amadorali y’Amerika kishyuwe muri Gicurasi 2024 muri konti ya ABZL General Trading LLC iri muri Abu Dhabi nk’uko byari mu masezerano, ariko ngo mu Ukuboza 2024 yongeye kwishyura andi ibihumbi 400 by’amadorali kuri ya konti gusa amafaranga aramugarukira bamubwira ko iyo konti ifite ikibazo.
Ngo ibi nibyo byabaye intandaro y’ikibazo kuko Shema yababwiye ko habayemo ibibazo bya konti maze abasaba ko bahindura amasezerano bakamuha indi konti ayashyiraho ariko abanyamuryango ba ABZL General Trading LLC ntibabyumvikanaho, bagasaba ko buri umwe bayamuha kuri konti ye.
Shema yavuze ko icyo gihe yasinye sheki 2 ariko ntiyashyiraho amatariki, ahubwo ko umwe mu banyamigabane ari nawe watanze ikirego yafashe izo sheki maze yiyongereraho amagambo ye ko igomba kiwshyurwa muri konti yo muri Amerika yitwa US Bank, yongeraho n’amatariki kandi ntaburenganzira yamuhaye.
Yakomeje avuga ko bitumvikana ko yakwandika sheki igomba kujya muri Emirati Zunze Ubumwe z’Abarabu ngo nyuma yisange muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko Ubushinjacyaha budashobora kugaragaza sheki iteyeho kashe ya banki igaragaza itazigamiye bakaba ari bwo bubyemeza.
Shema utemera ko yatanze sheki ebyiri zitazigamiye, yasabye ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze kuko Africa Medical Supply iri ku isoko ry’imari n’imigabane y’u Rwanda aho bafite abantu 28 babagiriye icyizere, ikindi akaba we na kompanyi ye batari ku rutonde rwa ba bihemu (CRB), ndetse akaba yaragiriwe icyizere cyo kuyobora FERWAFA bityo ko atatoroka ubutabera.
Nyuma yanavuze ko atuye mu Rwanda, afite umugore ukora n’abana biga rero atataroka ngo asige umuryango we.
Yanongeyeho ko habaye hari ikibazo cy’amafaranga yatanga ingwate y’imitungo ye ifite agaciro k’arenga miliyari 5 Frw, ko ubushake bwo kwishyura buhari ndetse ko banatangiye kwicarana n’umunyamategeko wa ABZL General Trading wahawe gukurikirana iby’iki kibazo, ndetse ko amafaranga ahari barebye kuri konti babibona ariko bakaba batemerewe kuyakoraho kuko RIB yayifunze, ibadohoreye bahita bishyura.
Muri urwo rubanza, Umwunganizi mu mategeko wa Shema Ngoga Fabrice yavuze ko amategko y’u Rwanda ateganya ko nta muntu wemerewe gufungwa mu gihe atabashije kwishyura amasezerano y’ubucuruzi, kandi iki kibazo kikaba kiri hagati y’amakompanyi abiri y’ubucuruzi, asaba urukiko kuzasuzuma neza kuko izi sheki bavuga ko zitazigamiye, I&M Bank yazitesheje agaciro tariki ya 16 Nyakanga 2026 hari nyuma y’uko muri Kamena 2026 US Bank bari batwayemo iyi sheki nayo yari yazitesheje agaciro.
Akomeza avuga ko bitumvikana uko sheki zateshejwe agaciro muri Kamena na Nyakanga 2026, bavuga Umukiriya we ko yazisinye tariki ya 5 Kanama 2025, asaba na RIB ko yabafasha bagakura amafaranga kuri konti ya Africa Medical Supply bakabasha kwishyura kuko ibihumbi 600 by’Amadorali barengwa ariho.
Mu mwanzuro w’uru rubanza wasomwe kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Shema Fabrice afungwa iminsi 30 y’agateganyo, akaba azakomeza kuburana ku mizi y’urubanza afunzwe.









