sangiza abandi

Volleyball: U Rwanda rwasezerewe na Misiri mu gikombe cy’Afurika mu bagore

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagore yasezerewe n’iya Misiri muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika kiri kubera Nairobi muri Kenya nyuma yo gutsindwa amaseti 3-0.

Kuri uyu wa Kane tariki 3 Nzeri 2026 nibwo hakinwe imikino ya 1/2 cy’irangiza mu gikombe cy’Afurika muri Kasarani Indoor Arena.

Umukino wahuje u Rwanda na Misiri watangiye saa 15:00 ku isaha y’i Kigali, aya makipe si ubwa mbere yari ahuriye muri iki cyiciro kuko no mu gikombe cy’Afurika cya 2023 yari yahahuriye, icyo gihe Misiri itsinda u Rwanda amaseti 3-0.

Kuri iyi nshuro n’ubundi Misiri yatangiye neza ugereranyije n’u Rwanda, idakora amakosa kandi ikina neza bituma itwara iseti ya mbere ku manota 25-5.

Abakinnyi b’u Rwanda b’umutoza Frédéric Guérin babanjemo muri iki gikombe cy’Afurika cyose bari babanjemo no kuri uyu mukino ntabwo byabakundiye biba ngombwa ko abasimbuza uhereye kuri Tuyishime Aloysie, Nyirahabimana Marie Divine, libero Uwimbabazi Lea, na Ndagijimana Iris usaranganya imipira. 

Mu iseti ya kabiri u Rwanda rwagerageje kuzamura urwego rw’imikino ndetse rugabanya amakosa runongera imbaraga mu guseriva bituma n’ubwo n’ubundi rwatsinzwe amanota 25-17.

Mu iseti ya gatatu u Rwanda rwarushijeho gukina neza ku buryo amakipe yombi yageze ubwo anganya amanota 24-24, ndetse u Rwanda rugenda rugira amahirwe yo kugenda imbere ariko rukananirwa gukora inota rya nyuma kugeza nayo Misiri iyitwaye ku manota 32-30.

Misiri yahise igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika ku nshuro ya kabiri yikurikiranya aho igomba guhurira n’ikipe iri bukomeze hagati ya Kenya na Cameroon, umukino wazo utegerejwe saa 18:00 ku isaha y’i Kigali.

Ntabwo urugendo rw’u Rwanda rurangiriye aha kuko rugomba guzahatana n’ikipe itsindwa hagati ya Kenya na Cameroon mu gushaka umwanya wa 3.

Uretse amakipe 4 ya mbere ataramenya uko azakurikirana, ariko andi makipe yitabiriye igikombe cy’Afurika yamaze kwegukana imyanya itandukanye.

Ikipe ya 5 ni Tunisia, iya 6 ni Algeria, iya 7 ni Ghana, iya 8 ni Uganda, iya 9 ni Nigeria, iya 10 ni Mali, iya 11 ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iya 12 ni Zambia, iya 13 ni Senegal, iya 14 ni u Burundi naho iya 15 ari nayo ya nyuma ni Burkina Faso.

Iki gikombe cyagombaga kwitabirwa n’amakipe 16 ariko birangira ikipe y’igihugu ya Maroc ititabiriye.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda
Ikipe y’igihugu ya Misiri

Photos:

[fluentform id="3"]