sangiza abandi

BK Arena yashyizeho amabwiriza ku myambarire y’abitabira ibitaramo

sangiza abandi

Abakunzi b’umuziki i Kigali baritegura igitaramo cya Rema, utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026 muri BK Arena, mu gikorwa gisoza gahunda zo Kwita Izina 2026.

Uyu muhanzi wo muri Nigeria azataramira abafana nyuma y’umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi kuri uyu Gatanu taliki ya 4 Nzeri mu Kinigi mu karere ka Musanze. Muri iki gitaramo kandi biteganyijwe ko hazagaragaramo abahanzi Nyarwanda barimo Kivumbi King na Kenny Sol, hamwe na DJ Senshi.

Mu gihe abafana bitegura uyu mugoroba w’umuziki, ikindi cyongeye kuvugwa ni imyambarire izagaragara muri BK Arena.

Mu minsi ishize, imyambarire y’abitabira ibitaramo yabaye ingingo y’impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaje ko umuntu akwiye kugira ubwisanzure bwo kwambara uko ashaka, mu gihe abandi bavuga ko ahantu hahurira abantu benshi hakwiye kugira imipaka ijyanye n’imyambarire

Mu gihe izi mpaka zikomeje, BK Arena yashyize ahagaragara amabwiriza agenga imyambarire y’abitabira ibirori.

Ivuga ko imyambarire umuntu yihitiyemo n’uburyo bwo kwigaragaza byemewe, ariko ko nk’ahantu hahurira abantu benshi, abitabira ibirori basabwa kwambara mu buryo bukwiye aho hantu.

Muri ayo mabwiriza, BK Arena ivuga ko ibice by’umubiri by’ibanga bigomba kuba bitwikiriye neza, ndetse imyambaro ibonerana igomba gutanga ubwirinzi buhagije.

Ishyiraho kandi umurongo ku myambaro iriho amagambo, amashusho cyangwa ibimenyetso by’urukozasoni, urwango, ivangura cyangwa iterabwoba, ivuga ko bene iyo myambaro itemewe.

Bityo, mu gihe Rema azaba ari ku rubyiniro, abafana bazaba bafite umwanya wo kwishimira umuziki no kwigaragaza mu myambarire yabo, ariko bakurikije amabwiriza yashyizweho n’ahazabera igitaramo.

Igitaramo cya Rema rero kije mu gihe ikibazo cy’imyambarire kimaze kuba kimwe mu biganiro byibandwaho ku bitaramo bikomeye bimaze iminsi birikubera i Kigali, bituma n’imyambarire y’abafana izaba kimwe mu bizarebwa cyane muri uwo mugoroba.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]