Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwashyizeho abayobozi bashya, aho Umuhoza Barbara yagizwe Umuyobozi Mukuru, mu gihe William Niyongabo yagizwe Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa (COO).
Izi mpinduka zatangajwe mu itangazo Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwashyize hanze ku wa 7 Nzeri 2026, aho rwavuze ko zigamije kunoza imiyoborere, kongera imikorere no kurushaho kunoza serivisi zihabwa abanyamuryango.
Umuhoza Barbara yahawe inshingano zo kuyobora imikorere rusange y’Ubunyamabanga, guhuza ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama y’Ubuyobozi, gukurikirana ibikorwa bya buri munsi no guhagararira Urugaga igihe abiherewe ububasha na Perezida warwo.
Ashinzwe kandi gushaka umutungo, guteza imbere itumanaho no guteza imbere imikoranire hagati y’Urugaga n’abafatanyabikorwa barwo.
Ku rundi ruhande, William Niyongabo wagizwe Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa (COO), azakorana n’Umuyobozi Mukuru mu guhuza no gushyira mu bikorwa gahunda n’ibikorwa by’Urugaga. Azibanda cyane ku kunoza imikorere y’imbere mu Rugaga no kureba ko serivisi zihabwa abanyamuryango zitangwa ku buryo bunoze.
Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwatangaje ko rwizeye ko ubunararibonye n’ubushobozi bw’aba bayobozi bazafasha mu guteza imbere umwuga w’ubwavoka no kurushaho kunoza imikorere y’Urugaga.
Rwasabye abanyamuryango, abakozi n’abafatanyabikorwa gukorana n’ubuyobozi bushya no kubushyigikira mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano zabwo.









