Uwase Blandine wamamaye mu itangazamakuru nka Blandy Starr, yatangaje ko yasezeye ku mwuga w’itangazamakuru benshi bari bamuziho, avuga ko agiye gutangira urugendo rushya rwo kuvanga imiziki (DJ).
Blandy yavuze ko iki cyemezo kitaje gitunguranye, kuko kuva akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye yari asanzwe akunda umuziki ndetse akumva afite impano yo kuwuvanga.
Yakomeje avuga ko bamwe mu bantu yabwiraga iki cyifuzo bamucaga intege, bamubwira ko kuvanga imiziki atari umwuga ukwiye umukobwa.
Yavuze ko nubwo ibyo bitekerezo by’urucantege byari bihari, ariko atigeze areka inzozi ze, ahubwo yafashe icyemezo cyo kuziharanira, ajya muri Kenya kwiga ibyerekeye kuvanga imiziki, aho yamaze amezi atatu, nyuma akomereza imyitozo muri Uganda.
Yatangaje ko muri uru rugendo uwahoze ari umugabo wa Zari Hassan, Shakib Cham yagize uruhare runini mu kumutera imbaraga ndetse yamushishikarije gukurikira iyi mpano no kuyigira umwuga.
Blandy ateganya gutangira ku mugaragaro uyu mwuga mushya ku wa 19 Nzeri 2026, mu gitaramo kizabera muri Atelier Du Vin.
Mbere yo kwerekeza muri uyu mwuga mushya, Blandy Starr yari amaze imyaka agaragara mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda.
Yamenyekanye kuri TV10, Izuba TV ndetse no ku muyoboro wa YouTube wa This and That yari ahuriyeho na Tessy.









