Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo, Frédéric Guérin, yatangaje urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi 14 azakoresha mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Tunisia kuva tariki 13 Nzeri kugeza tariki 25 Nzeri 2026.
Mu bakinnyi basigaye barangajwe imbere na kapiteni Dusenge Wiclif na Ntawiha Kenny bakina batakira inyuma (Opposite hitters), Ntanteteri Crispin na Ndayisaba Sylvestre bakina basaranganya imipira (Setters), Niyonshima Samuel, Mutabazi Yves, Kwizera Eric na Munyinya Mugisha Thierry bakina batakira imbere (Outside hitters).
Harimo kandi Rwigema Simon na Mugisha Jean Santere bakina nk’aba-libero na Twagirayezu Emmy, Kanamugire Prince, Nkurunziza John na Shyaka Frank bakina hagati (Middle blockers).
Abakinnyi basezerewe bwa nyuma ni Rwanyonga Alex ukina hagati (Middle blocker) muri Police VC wari uhamagawe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu, kimwe na Ganza Nolan Enzo ukina asaranganya imipira (Setter) nawe wari uhamagawe bwa mbere.
Irakoze Alain ukina nka libero muri Police VC nawe ntazajyana n’ikipe y’Igihugu muri Tunisia n’ubwo mu gikombe cya Afurika giheruka ariwe wari wakinnye, ndetse anaherutse guhabwa igihembo cya libero mwiza w’irushanwa rya CAVB Men’s Club Championship 2026 ryabereye mu Rwanda.
Aba bakinnyi batatu basezerewe nyuma y’abandi bane barimo Gatsinzi Venuste ukina yatakira inyuma (Opposte hitter) muri Gisagara VC, Rukundo Willy ukina yatakira imbere (Outside hitter) muri Gisagara VC, Munyamahoro D’Amour ukina yatakira imbere (Outside hitter) muri APR VC na Gisubizo Merci ukina yatakira imbere (Outside hitter) muri REG VC.
Hagati aho na Nsabimana Mahoro Yvan ukina asaranganya imipira (Setter) wari wahamagawe ndetse agatangirana imyitozo n’abandi nyuma yaje kwikuramo, asimbuzwa Ndayisaba Sylvestre.
Ni mu gihe Matheus Bettim uzwi nka “Sekamana” ukina yataka (Outside Hitter) ukomoka muri Brazil nawe yari mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu ariko ntazajyana n’abandi kuko adafite ibyangombwa byuzuye bimwemerera gukinira u Rwanda n’ubwo byifujwe.
Frédéric Guérin azaba yungirijwe na Musoni Fred usanzwe atoza Police VC na Ntawangundi Dominique, naho Sibomana Placide azaba ashinzwe kongerera ingufu abakinnyi.
Amakipe 16 niyo azitabira igikombe cya Afurika, uretse u Rwanda harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), Tunisia, Algeria, Misiri, Libya, Cameroon, Chad, Maroc, Kenya, Ghana, Gambia, Nigeria, Repubulika ya Santarafurika, Uganda na Zimbabwe.



















