Umukinnyi wavukiye muri Brazil Matheus Bettim w’imyaka 25 ukina nk’umwataka (Outside hitter) ashobora kongerwa mu bakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball ikomeje imyitozo yitegura imikino y’Igikombe cy’Afurika cya 2026 kizabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kugeza ubu Matheus Bettim wabatijwe Sekamana yatangiye imyitozo mu ikipe y’Igihugu ndetse ashobora kongerwa mu bakinnyi u Rwanda ruzifashisha kuko kugeza ubu ntabwo arabona ibyangombwa byuzuye bimwemerera gukinira u Rwanda.
Matheus Bettim azakinira ikipe ya Police VC muri uyu mwaka w’imikino aho yayigarutsemo nyuma y’umwaka umwe yari amaze akinira ikipe ya Viapol Vôlei São José yo muri Brazil.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umutoza Frédéric Guérin ikomeje imyitozo yitegura igikombe cya Afurika cya 2026 kizaba kuva tariki 7 Nzeri kugeza tariki 21 Nzeri 2026 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Igikombe giheruka cya 2023, u Rwanda rwarangirije ku mwanya wa 6 mu makipe 15 yakitabiriye ari nabyo byatumye rubona itike y’Igikombe cy’uyu mwaka bidasabye kunyura mu ijonjora.









