Umudipolomate w’Umufaransa, Jérémie Blin, yatangiye ku mugaragaro inshingano nshya zo guhagararira Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda nyuma yo gutanga impapuro ziBImwemerera.
Kuri uyu wa 10 Nzeri 2026 nibwo Jérémie Blin yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira EU mu Rwanda
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko Nduhungirehe yashimiye Blin kuba yaratoranyijwe guhagararira EU mu Rwanda, amwifuriza kuzasohoza neza inshingano ze ndetse amwizeza ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda.
Blin asimbuye Belén Calvo Uyarra wari umaze igihe ahagarariye EU mu Rwanda, akaba yarasoje manda ye muri uyu mwaka.
Mbere yo guhabwa izi nshingano, Jérémie Blin yari afite uburambe mu mirimo ya dipolomasi, aho yabaye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Burundi ndetse anaba Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.
Mu nshingano ze nshya, Blin azaba afite uruhare mu gukomeza umubano n’ubufatanye busanzwe buri hagati y’u Rwanda na EU, by’umwihariko mu nzego zirimo ubukungu, iterambere rirambye, uburezi n’imiyoborere.
EU ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda, aho impande zombi zisanzwe zikorana muri gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.









