Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika idakwiye kunyurwa gusa no gukoresha ikoranabuhanga ry’isanzure, ahubwo ko ikwiye no kugira uruhare mu bushakashatsi, ubumenyi, ifatwa ry’ibyemezo n’iterambere ry’inganda mu bijyanye naryo.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 10 Nzeri 2026 i Paris mu Bufaransa, mu nama mpuzamahanga yiga ku by’isanzure yahuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma ndetse n’abandi bayobozi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
Perezida Kagame yagaragaje ko iterambere mu bijyanye n’isanzure rikomeje kuzamuka bitewe n’igabanuka ry’ibiciro, ikoranabuhanga rishya n’uruhare rw’abikorera kandi ko Afurika ari umufatanyabikorwa w’ingenzi muri uru rwego.
Yagize ati “Afurika ni umufatanyabikorwa w’ingenzi mu bijyanye n’isanzure. Dukoresha isanzure, ariko dukwiye no kugira uruhare muri siyansi, ubushakashatsi no mu gufata ibyemezo.”
Pereziga Kagame yavuze ko kuba Afurika ifite umubare munini w’urubyiruko kandi rugenda rurushaho kugira aho ruhurira n’ikoranabuhanga, ari amahirwe akomeye yo guteza imbere uru rwego.
Ati “Iyo duha urubyiruko rwacu ubufasha bukwiye, tukaruhuza n’ubumenyi bukenewe, inganda n’ibigo, dushobora kuzamura agaciro ka Afurika.”
Yagaragaje ko u Rwanda rwashyize isanzure n’ikoranabuhanga mu byihutirwa mu iterambere ry’igihugu, aho ikoranabuhanga mu bijyanye n’isanzure n’ubwenge buhangano (AI) bikoreshwa mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubuvuzi, ibikorwa remezo, guhangana n’ibiza, n’ibindi.
“Mu Rwanda, iyi ntego igaragarira muri politiki y’igihugu igamije guteza imbere ishoramari no guhanga udushya.”
Perezida Kagame kandi yasabye ko Afurika n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bihabwa umwanya uhagije mu ishyirwaho ry’amategeko n’amabwiriza agenga ibikorwa by’isanzure.
Yagize ati “ Umuvuduko w’iterambere ry’ikoranabuhanga mu by’isanzure ukwiye kujyana n’amategeko asobanutse kandi yubahiriza inyungu z’abaturage. Tugomba kwirinda kongera ubusumbane mu rwego rw’ibijyanye n’isanzure nk’ibyo dusanzwe tubona mu zindi nzego zitandukanye.”
Perezida Kagame yasabye u Bufaransa, u Burayi n’abandi bafatanyabikorwa gukomeza ubufatanye na Afurika mu rwego rw’isanzure, kugira ngo ikoranabuhanga n’amahirwe ari muri uru rwego bigere ku bihugu byose.
Mu 2020 u Rwanda rwatangije Ikigo cy’igihugu gishizwe iby’Isanzure. Mu kugitangiza rwagaragaje ko rwifuza kugera kure mu bijyanye n’isanzure aho umwaka ushize wa 2025, rwaafunguye sitasiyo yo ku butaka i Rwamagana ndetse rukaba ruteganya no kohereza ikindi cyogajuru mu isanzure.
Muri Kamena, sitasiyo yo ku butaka y’i Rwamagana, yabaye iya mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yahawe icyemezo n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Teleport.











