sangiza abandi

Papa Cyangwe yateguje Album nshya

sangiza abandi

Umuhanzi w’umuraperi Papa Cyangwe yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze umuzingo w’indirimbo (Album) nshya yise “Never Broke Again” izajya hanze tariki 28 Nzeri 2026.

Iyi Album iriho indirimbo 12 harimo indirimbo 4 zamaze kujya hanze arizo “Sa” yakoranye na Marina, “Kuki Wabyemeye?”, “Nibe Nawe” yakoranye na Racine na Yampano na “Busy” yakoranye na Elvin Cena.

Izindi ndirimbo ziri kuri iyi album ni “Indyarya Gusa” ibimburira izindi (Intro), “Twarabikoreye”, “Depression” yakoranye na Lino G, “Full Package” yakoranye na Logan Joe na “Impundu” yakoranye na Magna Romeo.

Hariho kandi “Sempe” yakoranye na Mistaek, Bushali na Fox Makare, “Mbyifuza” yakoranye na Hollix, White Monkey na Hervis Beatz ndetse n’indirimbo “Imbeho Ngo Mutahe” ari nayo ifunga Album.

Album “Never Broke Again” bisobanura “ izajya hanze nyuma y’umwaka umwe asohoye n’indi yise “Now or Never” yariho indirimbo 13.

Iyi Album izaba ari iya gatatu Abijuru King Lewis uzwi nka Papa Cyangwe azaba ashyize hanze nyuma y’iya mbere yakoze yise “Live and Die” yasohotse muri 2024 nayo iriho indirimbo 13.

Uretse izi Album 3, Papa Cyangwe yanakoze EP (Extended Playlist) ebyiri arizo Sitaki na Sazafrika, buri yose yaririho indirimbo 6.

umuraperi Papa Cyangwe ari kwitegura gushyira hanze umuzingo w’indirimbo mushya (Album) yise “Never Broke Again” uzajya hanze tariki 28 Nzeri 2026.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]