Niyonshuti Yannick wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Killaman yongeye kwerekana ko ashimira cyane Nyaxo wamuzamuye muri uru ruganda kuri ubu akaba ari umwe mu barukuramo agatubutse.
Ibi yabigaragaje mu butumwa burebure yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram, yerekana uko Nyaxo yamwinjije muri sinema kandi ari amahirwe kuba barahuye, ndetse akomeza anamushimira cyane.
Yanditse ati,”Muri ubu buzima nibyo turirwanirira ndetse udashoboye ntiwanazamuka pe! Ariko hari umuntu umwe gusa ugutiza intambwe imwe gusa izindi ukaziterera. Uwo muntu rero abenshi ubu tuvugana baramubuze hari n’abasenga ngo bamubone rimwe na rimwe ntibamubone, abandi bakagira amahirwe Imana ikamubatiza bagakora, bamara gukora no kugera ku byo bashakaga cyangwa se bumva banarenze, bakumva ko uwo muntu ntacyo yakoze kuko bamaze kugera ku byo bashakaga.”
Yakomeje agira ati,”Nyaxo boss wanjye warakoze pe! Warakoze kunyizereramo, warakoze kungirira icyizere ukampa aho ngaragariza impano yanjye, ako kantu wakoze wikinira ubu gatunze abantu benshi, kazamuye benshi. Wowe aho uzajya uba wicaye hose ujye wumva ko uri umunyabigwi (Legend).”
Yasoje agira ati,”Umuntu uzi ubwenge niwe uzamenya agaciro kuwamuharuriye inzira, naho utazi gushima we nawe azakomereze aho, ndagushimira cyane kandi nzahora nkubaha kuko ubu mbayeho neza kubera intambwe imwe wantije mu buzima, nzahora nkubahira icyo kintu kugeza mpfuye, yewe n’abana banjye bagomba kuzakubaha. Warakoze!”
Si ubwa mbere Killaman yumvikanye ashimira Kanyabugande Olivier wamenyekanye nka Nyaxo kuko buri gihe n’iyo akora ibiganiro avuga ku rugendo rwe muri sinema ntahwema kumuvuga no kumushimira kuko ariwe wamwinjije muri uyu mwuga.
Kuri ubu Killaman ni umwe mu bakinnyi ba sinema nyarwanda b’ibyamamare kandi babikuyemo agatubutse, ndetse nawe yazamuye abandi benshi binyuze muri filime akora zinyura kuri YouTube yaba izirangira n’iz’uruhererekane (Season).
Muri filime za Killaman zakunzwe harimo “My Heart”, “The Players”, “Stolen Love”, “Amaraso Yanjye”, “No Regret”, “Kwiyenza” n’izindi.










