Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) bwatangaje ko ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato rikunze kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu ahanini riterwa n’imirimo yo kuvugurura no kwagura imiyoboro, ariko ko hari ingamba nshya ziri gushyirwa mu bikorwa mu gukemura iki kibazo.
Ibi byagarutsweho ku wa 10 Nzeri 2026, ubwo abayobozi ba REG bagiranaga ibiganiro na Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari mu Intako Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko mu ngendo abagize Sena bagiriye mu bice bitandukanye by’igihugu, abaturage bakomeje kugaragaza ko ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato ribateza ibibazo birimo kwangirika kw’ibiribwa n’ibindi bikoresho bikoresha amashanyarazi.
Yagize ati: “Ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato twarakibonye aho twagiye dusura hose.”
Umuyobozi Mukuru wa REG, Maximilien Byilingiro, yasobanuye ko rimwe na rimwe amashanyarazi akupwa mu gihe hari gukorwa imirimo yo kwagura cyangwa kuvugurura imiyoboro ishaje, mu rwego rwo gutuma imirimo ikorwa mu buryo bufite umutekano.
Yavuze ko REG yatangiye gukoresha uburyo bwo guhuza no guhindura imiyoboro (reconfiguration), aho abaturage bashobora guhabwa amashanyarazi avuye ku yindi miyoboro mu gihe uwo bari basanzwe bakoresha hari imirimo iri gukorwaho.
Yatanze urugero rwa Gahanga na Nzove, aho sitasiyo nto z’amashanyarazi zongerewe ubushobozi kugira ngo zishobore gufasha mu gutanga amashanyarazi mu gihe izindi sitasiyo, nka Gikondo, zaba ziri gukorerwaho.
Ati: “Mu kwagura izo sitasiyo nto ni ibyo kudufasha ngo tugabanye abagirwaho ingaruka mu gihe twaba turi gukora kuri iyo miyoboro.”
Byilingiro yavuze kandi ko REG iri kongera imbaraga mu kumenyesha abaturage n’ibigo igihe amashanyarazi ateganyijwe guhagarikwa kubera imirimo.
Yavuze ko ibi by’umwihariko ari ngombwa ku nganda n’ibindi bigo bikora ibikorwa bishobora guhungabanywa no kubura amashanyarazi.
Ati: “Icyo rero twasanze ari isomo ryiza ryo kumenyekanisha amakuru, twabishyizemo imbaraga, ku buryo ibyo tuzi turabibamenyesha mbere y’igihe.”
Abasenateri basabye ko abaturage bajya bamenyeshwa hakiri kare igihe amashanyarazi azaburira, kugira ngo babashe gufata ingamba zirinda ibicuruzwa n’ibikoresho byabo kwangirika.
Hari kuvugururwa imiyoboro ishaje
REG yavuze ko ikibazo cy’amashanyarazi adafite ingufu zihagije na cyo gifitanye isano n’imiterere y’imiyoboro yubatswe mu bihe bitandukanye.
Byilingiro yasobanuye ko hari imiyoboro miremire yashyizweho kera ijya mu bice by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa mu baturage, ku buryo urugendo rurerure amashanyarazi akora rutuma agera ku bayakoresha yacitse intege.
Yavuze ko REG iri kuvugurura iyi miyoboro no gushyiraho uburyo amashanyarazi azajya anyura mu ntera ngufi, bikazamura ubuziranenge bw’amashanyarazi agera ku baturage.
Kugeza ubu, REG itunganya amashanyarazi angana na 472,9 MW, mu gihe intego ya Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) ari ukugera kuri 615 MW.
Kugeza ubu mu Rwanda hari Utugari 15 tutarageramo amashanyarazi harimo n’utwagejejwemo ibikoresho nk’amapoto ariko imyaka hafi ine ikaba ishize batarabona umuriro.
Amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira afite uruhare rwa 56%, mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo kuzamura iki gipimo kikagera kuri 60% mu 2029.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 25 yo gukusanya ingufu z’amashanyarazi zihendutse (hagati ya 2024-2050), u Rwanda ruteganya kongera ubushobozi bw’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba zikagera kuri Megawati 1500 bitarenze mu 2050.









