Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, baganiriye ku buryo ibihugu by’Afurika byarushaho gukemura ibibazo by’umugabane hifashishijwe ibisubizo bishingiye ku bushobozi n’inyungu z’Abanyafurika.
Aba bayobozi bagiranye ibiganiro ku wa 10 Nzeri 2026 i Paris mu Bufaransa, aho bari bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku isanzure, International Space Summit.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Sassou Nguesso bongeye gushimangira umubano mwiza umaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo.
Aba bayobozi kandi bunguranye ibitekerezo kuri gahunda zihuriweho ndetse n’uburyo hakwiye gutezwa imbere ibisubizo nyafurika birambye ku bibazo umugabane uhura na byo.
U Rwanda na Repubulika ya Congo bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye. Mu 2016, u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Repubulika ya Congo, mu rwego rwo kurushaho gukomeza umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.
Mu 2021, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu nzego zirimo umutekano n’ubufatanye mu bya gisirikare, uburezi bwo ku rwego rwa kaminuza, imicungire y’ubutaka, iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije n’ubucuruzi.
Aya masezerano kandi akubiyemo ubufatanye mu rwego rw’ingendo zo mu kirere, mu rwego rwo kwagura imikoranire hagati y’ibihugu byombi.









