sangiza abandi

RwandAir yaciwe amande 

sangiza abandi

Urwego rushinzwe ubugenzuzi bw’indege muri Nigeria, Nigerian Civil Aviation Authority (NCAA), rwaciye Sosiyete ya RwandAir amande ya miliyoni 15 z’Amanaira, nyuma yo kunanirwa gukemura ku gihe cyagenwe ikibazo cy’umugenzi wagaragaje ko imizigo ye yangiritse.

Aya mande yatangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri 2026, na Michael Achimugu, ushinzwe itangazamakuru no kurengera abaguzi muri NCAA, abinyujije ku rubuga rwa X.

NCAA yavuze ko RwandAir yahanwe kubera kutubahiriza amabwiriza ajyanye no kurengera uburenganzira bw’abagenzi, cyane cyane kunanirwa gukemura ikibazo cy’umugenzi mu gihe giteganywa n’amategeko agenga ubwikorezi bwo mu kirere muri Nigeria.

Uretse ayo mande, NCAA yasabye RwandAir gushumbusha uwo mugenzi igikapu cye cyangiritse ndetse ikamuha indishyi ya 170$ yo kumufasha mu bikenewe by’ibanze, nk’uko biteganywa n’amategeko ya NCAA yo mu 2023.

Igihano cyahawe RwandAir kije gikurikira ibindi NCAA yafatiye izindi sosiyete zikora ubwikorerzo bwo mu kirere.

Mu Ukuboza 2024, uru rwego rwari rwaciye amande ibigo bitanu by’indege birimo Air Peace, Ethiopian Airlines, Arik Air, Aero Contractors na Royal Air Maroc, kubera kutubahiriza amabwiriza yagenwe.

Ibyo bigo byari byaragaragaweho ibibazo bitandukanye birimo gutinda gusubiza amafaranga y’abagenzi, kutubahiriza amabwiriza ya NCAA, gutakaza cyangwa kwangiza imizigo, imizigo itagejejwe aho abagenzi bajya ndetse n’ibibazo bijyanye no gutinda cyangwa guhagarika ingendo.

NCAA kandi yari yaraciye Saudi Airlines amande ya miliyoni 6 z’Amanaira kubera kudakemura ibibazo by’abagenzi no kutubahiriza imyanzuro y’urwego.

Photos:

[fluentform id="3"]