Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko imvura izagwa mu Rwanda hagati ya tariki ya 11 n’iya 20 Nzeri 2026 iteganyijwe kuba iri ku kigero gisanzwe cyangwa munsi gato y’impuzandengo isanzwe y’iki gihe.
Meteo Rwanda yavuze ko muri iyi minsi icumi, bitrganyijwe ko hazagwa imvura izaba iri hagati ya milimetero 10 na 64, mu bice bimwe na bimwe ikazagwa mu gihe kiri hagati y’iminsi ibiri n’ine.
Meteo Rwanda yavuze ko imvura nyinshi izagwa mu Ntara y’Iburengerazuba, igice kinini cy’Amajyaruguru, ndetse no mu bice bimwe bya Nyamagabe na Nyaruguru.
Mu bice byinshi by’Iburengerazuba n’Amajyaruguru hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 64.
Iyi mvura kandi izagaragara mu majyaruguru no mu burengerazuba bwa Nyamagabe, ndetse no mu burengerazuba bwa Nyaruguru.
Gusa muri iyi ntara y’Amajyaruguru, ibice bimwe bya Gicumbi, Rulindo na Gakenke ni byo bizagwamo imvura iri munsi y’iyo ngano.
Mu bice bya Muhanga, Nyagatare na Gatsibo, hamwe n’ibindi bice by’Amajyaruguru, Nyamagabe na Nyaruguru, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 40.
Iyo mvura kandi iteganyijwe mu bice bimwe bya Huye, Nyanza, Ruhango, Kamonyi, Rwamagana na Kayonza. Mu gihe mu bindi bice by’igihugu, imvura izaba iri hagati ya milimetero 20 na 30.
Ku rundi ruhande, mu bice byinshi bya Bugesera, mu majyepfo ya Ngoma na Kirehe, ndetse no mu gace k’Amayaga, hateganyijwe imvura nke iri hagati ya milimetero 10 na 20.
Meteo Rwanda yanagaragaje ko muri iki gihe u Rwanda ruzagira ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 33, mu gihe ubushyuhe bwo hasi buzaba buri hagati ya 10 na 19°C.
Iki kigo kivuga ko ubu bushyuhe buzaba buri hejuru gato ugereranyije n’impuzandengo isanzwe y’iki gihe.
Ubushyuhe bwinshi, buri hagati ya 31 na 33°C, buteganyijwe cyane cyane mu bice byo hagati n’amajyepfo y’Umujyi wa Kigali, mu bice byinshi byo muri Bugesera, mu Burasirazuba bwa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, mu majyaruguru ya Kirehe, mu mayaga ndetse no mu Kibaya cya Bugarama.
Mu gihe ahantu hakunze kugira ubukonje bwinshi, ubushyuhe bwo hasi buzaba buri hagati ya 10 na 12°C buteganyijwe mu bice byinshi bya Nyabihu, Nyamagabe, Nyaruguru, Musanze na Ngororero, ndetse no mu bice bimwe bya Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu.
Ku bijyanye n’umuyaga, Meteo Rwanda yavuze ko u Rwanda ruzagira umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda.
Umuyaga ukomeye kurusha ahandi uteganyijwe mu Turere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyamasheke, Ngororero, Nyabihu, Nyamagabe, Musanze na Burera.
Meteo Rwanda yasabye abaturage, by’umwihariko abatuye muri utu turere, gukomeza kwitwararika no gufata ingamba zo kwirinda ibishobora guterwa n’umuyaga ukomeye.
Abaturage kandi basabwe gukurikiza amabwiriza n’inama zitangwa n’inzego zishinzwe gukumira no guhangana n’ibiza, mu rwego rwo kugabanya ingaruka zishobora guterwa n’imiterere y’ikirere iteganyijwe muri iki gice cya Nzeri.








