Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 1,097 bakopeye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, batazahabwa andi mahirwe yo kongera gukora ibyo bizamini, nk’uko byagenze ku basoje amashuri abanza.
Ibi byatangajwe ku wa 11 Nzeri 2026, ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko muri uyu mwaka abanyeshuri 108.405 ari bo bakoze ibizamini bya Leta, mu gihe 1.097 ari bo bakopeye.
Yavuze ko abo banyeshuri batazongera guhabwa amahirwe yo gukora ibizamini, nk’uko byagenze ku banyeshuri bakopeye mu bizamini bisoza amashuri abanza kuko bo ari bakuru ku buryo ibyo bakoze babikoze nkana.
Ati: “Mubyukuri ntabwo ari impinja, ni abantu bazi icyo bakora.”
Minisitiri Nsengiyumva kandi yavuze ko gukopera atari ikibazo cy’abanyeshuri gusa, kuko hari abantu bakuru bagize uruhare muri iki gikorwa, barimo abarimu n’abayobozi.
Ati: “Ikibazo cyo gukopera cyagizwemo uruhare n’abantu bakuze batari abanyeshuri, ndetse inzego zibishinzwe ziri kubakurikirana kugira ngo bahanwe by’intangarugero.”
Yavuze ko abantu bagize uruhare mu gufasha abanyeshuri gukopera bagomba kubiryozwa, mu rwego rwo kurinda ubunyangamugayo bw’ibizamini bya Leta.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe imitsindire y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye yazamutse, aho abanyeshuri 102.000, bangana na 94,33% by’abakoze ibizamini, batsinze.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko hakenewe gukomeza ingamba zikomeye zo gukumira gukopera no kubiryoza kuri buri wese ubigiramo uruhare.









