Perezida Paul Kagame yahuye na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu biganiro byabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Élysée Palace, bigamije kurebera hamwe uburyo umubano w’ibihugu byombi warushaho gutera imbere.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro yatangaje ko aba bayobozi bombi bahuye mu gitondo cyo ku wa 11 Nzeri 2026, ubwo Perezida Kagame yari i Paris mu Bufaransa, aho yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku by’isanzure (International Space Summit).
Mu biganiro byabo, Perezida Kagame na Emmanuel Macron bagarutse ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ndetse banaganira ku ngingo zitandukanye zirebana n’iterambere n’ibibazo bihangayikishije akarere n’amahanga muri rusange.
Perezida Kagame yari yitabiriye inama yiga ku hazaza h’urwego rw’iby’isanzure, yahuje abayobozi b’ibihugu na za guverinoma, imiryango mpuzamahanga, inzego zishinzwe iby’isanzure, abahanga n’abikorera.
Iyo nama yabaye ku wa 9 n’uwa 10 Nzeri 2026, itegurwa ku bufatanye bw’u Bufaransa n’u Budage. Yibanze ku ruhare rw’ubukungu bushingiye ku isanzure, ubushakashatsi bwa siyansi n’ikoranabuhanga, ndetse n’imikoreshereze irambye ry’ibyogajuru.
Muri iyi nama Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’urwego rw’iby’isanzure, cyane cyane mu gukoresha ikoranabuhanga mu iterambere, guteza imbere ubushakashatsi no kongera ubushobozi mu bya siyansi.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Macron bibaye mu gihe u Rwanda n’ubufaransa bikomeje gufatanya mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubutabera, dipolomasi n’izindi zigamije iterambere ku mpande zombi.
U Rwanda kandi rukomeje gushimangira ubufatanye mpuzamahanga mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ubumenyi n’ubushakashatsi, nk’imwe mu nzira zo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.











