sangiza abandi

Dr Gahima Manasseh yatorewe kuyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda

sangiza abandi

Dr. Gahima Manasseh, usanzwe ari Umushumba wa Diyoseze ya Gahini, yatorewe kuyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda.

Dr. Manaseh watowe kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2026, asimbuye Musenyeri Dr. Mbanda Laurent wari muri izi nshingano kuva mu 2018.

Musenyeri Mbanda yari amaze imyaka umunani ayoboye iri Torero, inshingano yafatanyaga no kuba Perezida w’Inama Mpuzamahanga ya Angilikani (Global Anglican Council).

Dr Gahima umusimbuye, we yari  Umuyobozi w’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda ‘Conseil Protestant du Rwanda’ (CEPR).

Bishop Gahima w’imyaka 56, afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyamye na teworojiya.

Photos:

[fluentform id="3"]