Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye gushaka igisubizo ku kibazo cy’ibigo nderabuzima bitagira imashini zunganira mu gihe umuriro w’amashanyarazi ugiye, nyuma y’uko bigaragaye ko iki kibazo gishobora gutinza serivisi zihabwa abarwayi.
Mu Karere ka Gakenke, ibigo nderabuzima 8 muri 23 nta moteri zunganira amashyanyarazi bifite, ku buryo iyo umuriro usanzwe ugiye serivisi zimwe na zimwe zishobora guhagarara cyangwa gutinda.
Abaturage bavuga ko rimwe na rimwe bajya ku kigo nderabuzima kare baje kwivuza, ariko umuriro ukagenda batarabona serivisi.
Umwe mu baturage yabwiye RBA ko “Hari igihe tuzinduka kare tuje kwivuza, ibintu bikagenda neza, ariko byagera hagati usigaje gato ngo bakugereho umuriro ukagenda. Ugategereza, bikagera n’igihe ushobora gutaha utavuwe.”
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Bushoka, Mukanoheli Penina, yavuze ko ikibazo kitagira ingaruka ku baturage gusa, ahubwo ko gishobora no kubangamira imitangire ya serivisi muri rusange.
Yagize ati: “Icyo bibangamira ni imitangire ya serivisi, kuko sisitemu yashyizweho igamije kwihutisha serivisi abaturage babona, kugira ngo umuturage ahabwe serivisi vuba asubire muri gahunda ze. Iyo umuriro wagiye, hahita habaho ubukererwe, ndetse iyo umaze igihe kinini utagarutse, abaturage bashobora no gutaha batavuwe.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Butera Ivan, yavuze ko ikibazo cy’amashanyarazi mu bigo nderabuzima kizwi kandi ko hari ingamba zirimo gutegurwa kugira ngo aho umuriro udahoraho haboneke ubundi buryo bwo kuwusimbura.
Yagize ati: “Kubigendanye n’umuriro, umuntu yabifata nk’ibiba bikenewe kugira ngo serivisi zitangwe. Nibyo koko hari ahantu hamwe na hamwe umuriro ugenda ucika. Iyo ni gahunda rero tuzi nk’igihugu, hakaba hari ingamba zitandukanye kugira ngo umuriro ujye uhora uhari.”
Dr. Butera yavuze ko atari ngombwa ko buri kigo nderabuzima gihabwa generator, ahubwo ko hazarebwa uburyo bukwiye kuri buri gace.
Yagize ati: “Hari ahantu hafite umwihariko wenda hashobora gushyirwa ingufu z’amashanyarazi cyangwa ibindi. Ntabwo ari ngombwa ko hose hajya moteri, ariko ibyo byose turimo turabikusanya kugira ngo ahantu umuriro uzajya uba udahari naho habonerwe ibisubizo.”
Amashanyarazi akomeje kugira uruhare rukomeye mu mikorere y’ibigo nderabuzima, cyane cyane kuri serivisi zikoresha ikoranabuhanga nka e-Ubuzima, bityo ibura ryayo rishobora kugira ingaruka ku mikorere ya serivisi.
Gakenke ni kamwe mu turere iki kibazo kigaragaramo, aho ibigo 8 muri 23 bidafite imashini zunganira amashanyarazi.
MINISANTE ivuga ko gukemura iki kibazo bizafasha ibigo nderabuzima gukomeza gutanga serivisi n’igihe umuriro usanzwe wabuze, bityo abarwayi ntibagire ubukererwe buterwa n’ibura ry’amashanyarazi.








